RFL
Kigali

Dore uburyo abashakanye basigaye babana nk’abatandukanye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/07/2021 13:18
0


Ubusanzwe abashakanye bakagombye kubana bahuje, bafite intego imwe y’ubuzima n’ibindi bibagira umwe bigatuma babana neza kandi mu munezero. Nyamara muri iyi minsi hari bimwe byerekana ko abagore n’abagabo banana by’icyitiriro gusa ugasanga mu mitima yabo bo baramaze gutandukana.



Dore uburyo bamwe mu bashyingiranywe basigaye babana nk’abamaze gutandukana :

Guhishanya umutungo

Hari bamwe bitwa ko basezeranye ivangamutungo risesuye ariko nyamara ugasanga babaho nk’abasezeranye ivanguramutungo. Buri umwe aba afite umutungo adashaka kwereka mugenzi we. Ibyo iyo bijya gutangira bihera ku tuntu duto ugatangira guhisha amafaranga make wenda wabonyemo impano bikazakura bikagera no ku mitungo myinshi. Si byiza guhisha uwo mwashakanye umutungo ufite kuko mwese muba muwusangiye. Iyo mubikora gutyo muba mubaho nk’abamaze gutandukana kuko niho umwe atajya amenya iby’undi.

Kurara mu byumba bitandukanye

Ikindi gisigaye kivugwa cyane ni uburyo abashakanye bagira ibyumba bibiri umwe akaba afite icye hariya n’undi icyumba cye. Ku buryo ntaho muba mugihurira. Kubaho muri ubwo buzima ukumva ko ari amahoro uba wibeshya cyane. Ntibyari bikwiye ko abashakanye baba mu byumba bitandukanye cyeretse mu gihe hari impamvu runaka z’igihe gito nko kuba umubyeyi ari ku kiriri n’ibindi. Ntimugahe umwanzi umwanya ngo mube mu byumba bitandukanye kandi mwarasezeranye kuba umwe.

Guhishanya imishinga y’ahazaza

Kuba wagira igitecyerezo kijyanye n’umushinga uzabateza imbere mu gihe kizaza ukabihisha uwo mwashakanye uba umufata nk’aho mwatandukanye. Ubu uzasanga umwe ajya muri banki agafata ideni atabigiyeho inama n’uwo bashakanye ukazasanga bimwikubise hejuru kandi bagombaga kuba barabigiyeho inama mbere.

Kutajya muganira

Kuganira niwo musingi wa byose mu gutuma urugo rukomera. Abantu bashakanye nyamara bakaba batagifata umwanya wo kuganira, bajye bamenya ko batangiye kwimenyereza uburyo bazabaho nyuma yo gutandukana. Iyo utakiganira n’uwo mwashakanye usanga nawe agenda yumva ko uri kure ye . Ni naho usanga aba atakigushyira mu mishinga ye kuko muba mutaganiriye ngo mubyunguraneho inama.

Guha agaciro undi muntu ukamurutisha uwo mwashakanye

Iyo wumva ko hari undi muntu ufite agaciro mu buzima bwawe yaba umubyeyi, umwana, inshuti n’undi muntu wese, ushaka ko mubaho musa nk’abatandukanye. Uwo mwashakanye niwe uba ugomba gufata iya mbere mu buzima bwawe, ukamugisha inama mbere y’uko uyigisha ababyeyi bawe, inshuti zawe cyangwa se undi muntu wese. Nta wundi muntu n’umwe uba ugomba kwitambika hagati hanyu ngo aze mbere y’uwo mwashakanye.

Ubu ni bumwe mu buryo bugaragaza uko ingo z’abashakanye zisigaye zibaho mu buzima bw’abamaze gutandukana kandi hanze bikitwa ko babana nk’umugore n’umugabo.

Src:www.Lifehack.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND