RFL
Kigali

Nyuma y'umunsi umwe gusa Komite ya Espoir FC yeguye, yahise igaruka mu nshingano

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/07/2021 9:57
0


Nyuma y'ibiganiro byahuje Komite yari iyoboye Espoir FC n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bemeranyijwe ko Komite yari yeguye igaruka mu nshingano bagafatanya kubaka ikipe.



Mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 26 nibwo hagiye hanze itangazo ryari rigenewe ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi, aho Komite Nyobozi ya Espoir FC yari yanditse yegura ku mirimo yo kuyobora iyi kipe yabaye iya 3 mu mwaka ushize wa shampiyona.

Muri iki igitondo kandi nibwo ubuyobozi bw'akarere nabwo mu itangazo rigenewe abanyamakuru batangaje ko nyuma y'ibiganiro byahuje Komite yari iyoboye Espoir FC n'ubuyobozi bw'Akarere, impande zombi zemeye ubufatanye kandi Komite yari yeguye ikagaruka mu nshingano. Iri tangazo rivuga ko habaye ibiganiro byahuje ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi n’uhagarariye inteko Rusange ya Espoir FC na Komite Nyobozi ya Espoir FC baganiriye ku ngingo zigera kuri 3.


komite ya Espoir fc yagarutse mu kazi 

Ingingo ya mbere baganiriyeho, ni uko umwaka w'imikino 2020-2021 wagenze, ingingo ya kabiri, Imbogamizi zagaragaye zari zitumye Komite Nyobozi yegura n'uburyo zigomba gukemuka impande zose zibigizemo uruhare, ingingo ya 3 baganiriye ni uburyo bakitegura umwaka utaha w'imikino 2021-2022 impande zose zibigizemo uruhare. Nyuma y'ibi biganiro Komite Nyobozi yasabwe Kandi nayo yemera kugaruka mu nshingano ibyumvikanyweho byose bikazubahirizwa kugira ngo ikipe igumye kwitwara neza.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND