RFL
Kigali

Mu marira menshi Empress Njamah yasabye Peter na Paul ko bakwiyunga bakongera gukora itsinda rya P Square bahozemo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/07/2021 10:20
0


Umukinnyikazi wa filime uzwi cyane mu gihugu cya Nigeria witwa Empress Njamah mu kiniga cyivanze n'amarira yasabye abahanzi b'impaga Peter na Paul ko bakora ibishoboka byose bakiyunga maze bakongera kugarura itsinda rya P Square bahozemo ryagacishijeho mu myaka yashize.



Empress Njemah ni umwe mu bakina filime bakunzwe cyane muri Nigeria ndetse yanagiye ahabwa ibihembo bikomeye birimo igikombe cya Africa Movie Academy Award. Uyu mugore akaba yeruye avuga ko ababazwa cyane n’uko abahoze bagize itsinda rya P-Square batandukanye kandi ko badashaka gusubirana.


Ibi byatangajwe n'ibinyamakuru 3 byandika ku myidagaduro mu gihugu cya Nigeria birimo NetNaija, LifeStyle Nigeria ndetse na Daily Africa News, bikaba byatangaje ko Empress Njemah yashyize amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram arimo asaba aba bavandimwe gusubirana. Ibi akaba yabivuze afite ikiniga ndetse anageraho asuka amarira.


Mu magambo ye yagize ati ''Ubuzima ni bugufi, kuba umuntu yakwanga kubabarira undi, ndasaba Peter na Paul ko bahana imbabazi bagasubirana. Ibi mbivuze kuko hari benshi bakumbuye kubona ibihangano byanyu mwembi nk'itsinda rya P Square. Ndibuka ibihe byiza twagize ubwo mwari mukiri kumwe nkabikumbura. Mwibuke ko ntawe uzi uko ejo hameze ariyo mpamvu mwasubirana kugira ngo hagize igihinduka ejo cyazasanga mwarasubiranye''.


Empress Njemah akaba yari asanzwe ari inshuti ya hafi y'abavandimwe Paul na Peter mbere y’uko batandukana nk’uko ikinyamakuru Net Naija cyabitangaje. Uyu mugore w'imyaka 40 siwe wenyine usabye abavandimwe Peter na Paul ko basubirana dore ko n'abandi bahanzi barimo 2 Face bigeze kubisaba aba bavandimwe nyamara ntibagira icyo basubiza. Kugeza ubu Peter asigaye akoresha izina Mr P mu buhanzi naho Paul asigaye yitwa RudeBoy, buri umwe akaba akora umuziki ku giti cye.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND