Amakipe aterwa inkunga n'Uturere amenshi ari mu bihe bigoye bishobora no kugira ingaruka mbi ku mupira w'amaguru mu Rwanda harimo n'amakipe ashobora kuburirwa irengero.
Umupira
w'amaguru mu Rwanda ugizwe n'ibyiciro bibiri gusa; icyiciro cya mbere n'icyiciro
cya kabiri. Amakipe menshi muri ibi byiciro usanga adaharanira inyungu ahubwo
amwe akinira izina ry'ibigo bahagarariye ndetse binabatakazaho amafaranga, ibi
byiciro rero niho amakipe y’uturere yibereye. Mu turere 30 tugize u Rwanda
uturere 14 dufite amakipe dutangamo amafaranga ngarukamwaka ndetse agira igihe
akiyongera cyangwa akagabanyuka byose biterwa n'igenamigambi ry'akarere.
Intara
y'Iburasirazuba, ifite Uturere 7 ariko tubiri gusa ni two tudafite amakipe
dutangamo amafaranga utwo akaba ari Akarere ka Gatsibo na Kayonza, nta makipe bagira yaba mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri. Uturere 5 dusigaye usibye Akarere ka Bugesera
gafite Bugesera FC iri mu cyiciro cya mbere, utundi turere tune twose amakipe
yatwo yibereye mu cyiciro cya kabiri aratimaje kirera irashya.
Sunrise yacitse akarere ka Nyagatare igenda bayireba
Intara
y'Amajyepfo ifite Uturere 8, tune muri two dufite amakipe ariko Akarere ka Huye
niko gafite ikipe mu cyiciro cya mbere nayo yagarukiye ku mwamba. Amagaju ya
Nyamagabe, Nyanza FC na As Muhanga ya Muhanga zibereye mu cyiciro cya 2 kirera
irashya. Amajyaruguru afite Uturere 5 ariko tubiri dufite amakipe, Musanze
ifite ikipe mu cyiciro cya mbere na Gicumbi ifite ikipe mu cyiciro cya 2. Iburengerazuba
bafite Uturere 7 ariko Rusizi, Rubavu na Rutsiro nibo bafite amakipe kandi yose ari
mu cyiciro cya mbere.
Kuva
mu 2016 ubwo Rwamagana City yamanukana mu cyiciro cya kabiri imaze gukurikirwa
na Kirehe FC baturanye, Amagaju FC ya Nyamagabe, Gicumbi FC, As Muhanga
yazamutse ejo bundi igahira isubirayo ndetse na Sunrise FC yaguye ku Mumena
ejo bundi. Ubu mu cyiciro cya mbere hasigayemo Rutsiro FC Bugesera FC, Etincelles
FC, Espoir FC na Musanze FC.
Kirehe yariyakiriye
Ese
ryaba ari ryo herezo ry'amakipe y'Uturere?
Amakipe
yose y'uturere yamanutse mu cyiciro cya kabiri, nta n'imwe itanga ibimenyetso ko
izagaruka mu cyiciro cya mbere ku buryo bworoshye tugendeye ku buryo umupira
uhagaze muri Covid-19. Ikipe ziri mu cyiciro cya mbere nazo usibye Rutsiro ikiri
umwana mu cyiciro cya mbere Mukura victory Sport byayisabye guhindura umuvuno
ndetse isubira ku isoko kubera isomo yakuye mu bibazo yarimazemo imyaka 3, Bugesera
FC twavuga ko ariyo kipe iri mu maboko mazima ugendeye ku buyobozi bwayo ndetse
n'ibikorwa iri gukora ku isoko ry'igura n'igurisha, Etincelles nayo nta
warubara.
Espoir FC niyo yashoje ku mwanya mwiza mu makipe y'uturere
Mu
gitondo cya tariki 26 Kanama ni bwo hamenyekanye ko ubuyobozi bwayoboraga Espoir
bweguye ku mirimo kubera impamvu zabo bwite Espoir FC niyo kipe y'akarere
yagize umusaruro mwiza muri shampiyona ishize kuko yabaye iya 3 ariko ni nayo
kipe y'Akarere yakoresheje amaranga macye ariko byose birangiye ikipe ibuze
icyerekezo.
Umupira
w'amaguru mu Rwanda uzisanga he amakipe y'uturere nakomeza kugorwa?
N'ubwo amakipe y'uturere ubuzima bukomeje kuyagora gusa twavuga ko umupira wo ukiri mu maboko mazima nyuma yaho mu myaka 2 gusa mu cyiciro cya 2 hamaze kuvayo amakipe 3 yigenga n'ubwo Heroes FC yahise isubirayo, ariko Gasogi United na Gorilla FC ziri mu cyiciro cya mbere kandi ziri guhatana.
Ubuzima nibugumya
kugora amakipe y'uturere, bizaba ngombwa ko yisanga mu cyiciro cya 2, asimburwe
n'amakipe yigenga ariko amakipe yigenga naba macye bizagira ingaruka ku mubare
w'amakipe akina icyiciro cya mbere cyangwa hajye hazamuka ikipe idafite ubushobozi bwo kubaho mu cyiciro cya
mbere.
Amagaju yaratuye
Ese
amakipe y'uterere ari kuzira iki?
Twamaze
kubona ko Espoir FC yabaye iya gatatu kandi ariyo ikoresha tike ihenze, ndetse
ni nayo kipe mu makipe y'uturere yahembye amafaranga macye bivuze ko amikino
atari cyo kibazo ku musaruro mucye w'amakipe.
Abayobozi
bakora mu turere ariko bafite aho bahuriye n'amakipe ni ba ntibindeba. Iyi ngingo
niyo igejeje amakipe ahabi kuko nko muri Espoir FC Komite ivuga ko impamvu
yeguye ari uko yatereranwe n'akarere bakabona byarabagoye, Sunrise FC imanutse
bivugwa ko Akarere kategera Komite y'ikipe. Duherutse kubagezaho inkuru ivuga
ko Akarere ka Musanze kabujije Komite y'ikipe kugira icyo ikora nta
burenganzira babahaye.
Imiyoborere
ya Komite y'ikipe n'ubuyobozi bw'uturere nibo bafite urufunguzo rufungura
icyubahiro cy'amakipe y'uturere ikipe izajya ihura n'imiyoborere ifite uruhande
rumwe rutumva ibintu neza niyo muzajya mubona yabuze ayo icira nayo imira.
Mukura yahinduye umuvuno
Ese
ubundi Akarere gutunga ikipe bikamariye iki?
Ubundi
muri gahunda z'akarere gafite ikipe bavuga ko intego yabo ari uko ikipe
igaragaza akarere. Ku ruhande rumwe usanga ari byo kuko ubu abantu bamaze
kumenya Akarere ka Rutsiro ni benshi kandi bitewe n'ikipe yabo Rutsiro FC. Gusa
ku rundi ruhande twavuga ko bitagira igisobanuro kugira ikipe mu cyiciro cya
kabiri itinjiza amafaranga ngo tuvuge ko izamenyekanisha Akarere kawe nta
n'umukino wayo ukurikiranwa.
TANGA IGITECYEREZO