Umwana Prince Harry na Meghan Markle baherutse kwibaruka yongewe mu bazayobora u Bwongereza

Imyidagaduro - 26/07/2021 9:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Umwana Prince Harry na Meghan Markle baherutse kwibaruka yongewe mu bazayobora u Bwongereza

Uyu munsi, Umuryango w’Ubwami mu Bwongereza wongereye Lilibet Diana Mountbatten-Windsor ku rutonde rw’abazasimburana ku ngoma y’ubwami bw’u Bwongereza.

Uyu, Lilibet Diana Mountbatten-Windsor ni umukobwa w’Igikomangoma Harry na Meghan Markle umaze ibyumweru birindwi avutse dore ko yabonye izuba tariki 4 Kamena 2021 mu bitaro bya Santa Barbara Cottage Hospital muri California.

Izina ‘Diana’ yarihawe na Prince Harry agira ango akomeze kuzirikana Nyina Princess Diana umaze imyaka 10 yitabye Imana.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Oprah Winfrey, Prince Harry yavuze ko kuva Nyina yakwitaba Imana yagiye anywa inzoga nyinshi kugira ngo agerageza guhangana n’ihahamuka yatewe n’urupfu rwa Nyina, ariko ngo agahinda ntigashira.

Umukobwa we Lilibert yashyizwe ku mwanya wa munani mu bazayobora ubwami bw’u Bwongereza. Uyu mukobwa ari nyuma ya Musaza we Archie Harrison Mountbatten-Windsor w’imyaka ibiri y’amavuko, dore ko yavutse tariki 6 Gicurasi 2019.

Archie Harrison yashyizwe kuri uru rutonde hashize iminsi 15 avutse. Ni mu gihe Prince Louis, ubuheta bwa Prince William na Kate Middleton yashyizwe kuri uru rutonde hashize iminsi 12 avutse.

Hashize igihe Prince Harry na Meghan Markle bitandukanyije n’ubwami bw’u Bwongereza bajya gutura muri Amerika.

Mu kiganiro bombi bahaye Oprah Winfrey muri Werurwe 2021, bavuze ko bavuye ibwami kubera ibibazo by’irondaruhu bakorewe n’ibindi byakomerekeje umutima.

Icyo gihe, Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza izwi nka Buckingham Palace yavuze ko ibibazo byagaragajwe na Prince Harry n’umugore we bizakemurwa “mu muhezo ". Ivuga kandi ko Prince Harry na Meghan Markle “bazahora iteka ari abagize umuryango bakunzwe cyane."

Umwana w’umukobwa wa Prince Harry na Meghan Markle yongewe mu bazayobora u Bwongereza

Lilibet Diana Mountbatten-Windsor yashyizwe ku mwanya wa munani, aho abanjirijwe na musaza wePrince Harry na Meghan bemereye umunyamakuru w’inshuti yabo Omid Scobie ko umwana wabo umaze ibyumweru birindwi avutse ari mu bazayobora ubwami bw’u Bwongereza


Urutonde rw'abazayobora ubwami bw'u Bwongereza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...