Kigali

Umuco uturana n’imico n’ingeso! Minisitiri Bamporiki asubiza umunyamakuru Oswakim wamwiyambaje ku ifoto ya Juno Kizigenza

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/07/2021 17:13
5


Ifoto y'umuhanzi Juno Kizigenza ahetse umukobwa kuri moto yavugishije abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim wa Radio& Tv10 yiyambaza Hon. Edouard Bamporiki Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco. Kuri ubu uyu muyobozi yagize icyo avuga kuri iyi foto.



Juno Kizigenza aherutse guteguza abakunzi be indirimbo nshya yifashisha ifoto itaravuzweho rumwe. Yabikoze nk’ibisanzwe aho umuhanzi ugiye gushyira hanze indirimbo nshya abanza gusohora integuza yayo ari nako byagenze kuri uyu muhanzi washyize ifoto ateguza abakunzi be indirimbo ye izasohoko ku itariki 30 Nyakanga 2021, gusa ikaba yaravugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushinja kwica umuco nyarwanda, abandi bagaragaza ko nta wukwiriye kumutera ibuye.

Mu guteguza iyo ndirimbo ye, Juno Kizigenza yakoresheje ifoto imugaragaza ahetse umukobwa kuri moto - uwo mukobwa akaba yari yambaye gusa ikariso n'akenda gakingira amabere. Itako rye ryose riba rigaragara. Abantu benshi bayisamiye hejuru nk’ibisanzwe abakunda umuziki wa Juno Kizigenza bamwe bati 'ahubwo uri gutinda', abandi bati 'iyo ndirimbo irarenze'.

Mu bantu batishimiye iyi foto harimo n'umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim wa Radio& Tv10, wagaragaje ko Juno Kizigenza yishe umuco nyarwanda. Ibi byatumye uyu munyamakuru yiyambaza abantu batandukanye barimo na Hon. Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

Oswakim yabanje kuyereka mugenzi we nawe w’umunyamakuru Ndahiro Valens Papy amubaza niba abo ari kubona ku ifoto ari abahanzi nyarwanda, ati "Aba ni abahanzi nyarwanda Ndahiro Papy? Ni nde na nde se?" Ndahiro Papy ataragira icyo asubiza ku kibazo yari abajijwe, Oswakim yahise yiyambaza (Tag) Minisitiri Bamporiki agira ati "Uku ni ko gutera imbere k'umuco?.”


Minisitiri Bamporiki yasubije umunyamakuru Oswakim

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021 Hon. Edouard Bamporiki yagiye kuri twitter maze asubiza uyu munyamakuru agira ati "Abarwayi bazavurwa, abanyabyaha bazafungwa. Umuco wacu ntupimirwa mu bwomanzi. Umuco uturana n'imico n'ingeso, ntimugahungabane ngo byacitse kubera umwe watannye, gusa gucyaha ni ibya twese. Dukomeze twubakire igihugu mu indangagaciro remezo, ntakizatubuza kugera ejo twemye".

Mu gushaka kumenya icyo nyir'ubwite umuhanzi Juno Kizigenza abivugaho inshuro zose twamuhamagaye ntiyigeze afata telefone ye igendanwa. Gusa nyuma y'uko Minisitiri Bamporiki asubije uyu munyamakuru nanone kandi abantu benshi banyarukiye kuri Twitter ya Oswakim berekana aho bahagaze kuri iyi foto aho abenshi bavuze ko hakwiriye kubanza gukemuka ikibazo cy’ubutinganyi.

Hari uwavuze ko iterambere ari ryiza ariko ko rifite n'ingaruka

Juno Kizigenza ni umuhanzi uri mu b'ikiragano gishya bakunzwe bikomeye muri iyi minsi y'impeshyi abicyesha indirimbo ze ziryohera benshi. Yamenyekanye mu ndirimbo 'Mpa formula' nyuma yayo akora izindi zatumbagije izina rye zirimo; 'Nightmare', 'Nazubaye' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1.3 mu mezi 5 imaze kuri Youtube, 'Away' yakoranye na Ariel Wayz imaze kurebwa n'abarenga 1.4 mu kwezi kumwe gusa imaze kuri Youtube.

REBA HANO 'AWAY' YA ARIEL WAYS FT JUNO KIZIGENZA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jessy Winy3 years ago
    Abahanzi nyarwanda baba bashaka gwigana abanyamahanga bigatuma nataka umucyo wabo
  • Uweraa Samantha3 years ago
    Ntago bikwiriye rwose uku nukwica umuco Nyarwanda
  • Nduwimana valency3 years ago
    Haribintu abantu bajyabitiranya umuco niterambere nibintu bidahuye kandi sinibazako itera mbere ko arukwambara ubusa kumbuga nkoranyambaga uko nugutesha umuco wacu agaciro bamwigeho anafatirwe ibihano kuko nabandi bamwigiraho adafatiwe ibihano jyewe nuko byumva
  • Mupenzi ramadhan3 years ago
    Benshi mubahanzi nyarwanda sukuvugako barimo kwigana imico yabanyamahanga,ahubw niho isi tubayemo iri kutwerekeza niyo vision turimo ntago bajyaho ngo bakore indirimbo yakarahanyuze kuko ubu ntamuntu wapfa kuyumv,umuhanzi gukora indirimbo imeze kuriya sukuvugako aba ntamuco afite hubwo niho isi irikumwerekez niwo muziki urimo gukundwa murino minsi nuko rero nawe areba ikintu kirimo inyungu akaba aricyo akora.
  • Habarurema thierry 3 years ago
    Ariko twibuka umuco aruko hasohotse indirimbo gs erega umuco nuwabanyirawo ntiwahana uwahanutse kandi siwe wenyine kariya nakazi abarimo mubyibuke



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND