RFL
Kigali

Idinari rya Tunisia ku isonga, Ama-Kwaca ya Zambia yihagazeho! Dore ibihugu 10 by'Afurika bifite ifaranga rifite agaciro kurenza ibindi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/07/2021 23:47
0


Iyo uvuze ifaranga rifite agaciro ku isi abantu benshi bahita bumva Amadorali, nyamara burya siyo ayoboye ku Isi. Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku mafaranga ayoboye muri Afurika, ni ukuvuga ibihugu bikoresha ifaranga ryihagazeho.



Ifaranga ry'igihugu ryerekana uko ubukungu bwifashe ndetse n'imibereho y'abaturage bacyo. Nk’uko ikinyamakuru Investopedia kibivuga, ifaranga risobanurwa nk'uburyo bwo kuvunja ibicuruzwa na serivisi. Igipimo cy'ivunjisha nacyo gisanzwe kigenwa n'imbaraga n'intege nke z'ubukungu bw'igihugu.


Nk’uko Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari kibitangaza, amadolari y'Abanyamerika ni ryo faranga rikunzwe cyane rigizwe na 60% by'amabanki yose azwi cyane yo kuvunjisha amadovize bigatuma riba ifaranga ku isi rikoreshwa cyane ku isi. Reka turebe ibihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika ubu bifite ifaranga ryihagazeho.

1.Tunisian Dinar (1 USD = DT 2.87), aha bivuzeko TunisianDinar (DT) rimwe, 1 DT=360 fRW y 'amanyarwanda, ubwo ufite 1000DT, mu manyarwanda uba ufite 360,555Frw.

2. Libyan Dinar (1 USD = LD 1.41),aha naho bivuze ko 1 LD=223Frw, 1000LD=223216 Rwf.

3.Ghanaian Cedi (1 USD = GH 5.49), bivuze ko 1 GH=169F RW (y'Amanyarwanda),1000GH=169016Rwf.

4. Moroccan Dirham (1 USD = MAD 9.20, bikavuga ko 1 MAD=112Rwf, ufite 1000MAD waba ufite amanyarwanda angana na 112,366rwf.

5.Botswana Pula (1 USD = P 11.6), ubwo naho 1P=90Rwf, 1000P=90,551Rwf.

6.Seychellois Rupee (1 USD = SR 13.64), 1 SR=70Rwf.1000SR=70,316Rwf.

7.South African Rand (1 USD = R 14.87) ,1R=67Rwf, 1000R=67,780Rwf.

8. Eritrean Nakfa (1 USD = NFK 15.00) , ubwo 1NFK=65Rwf,1000NFK=65000RWF.

9.Egyptian Pound (1 USD = E£ 15.86), 1E£=64Frw.

10.Zambian Kwacha. Uramutse ufite ifaranga rya Zambiya rimwe gusa, uba ufite amafaranga 55 y'Amanyarwanda, ubwo ufite 1000ZK(Kwaca)=55,442Rwf.

Twavuga ko ifaranga rimwe ryo muri ibi bihugu 10 twavuze, hari ibice bigenda birengaho ariko ntibyagaragajwe mu nkuru ariyo mpamvu ku 1000 ibice bitaje ku ifaranga rimwe byahise byiyongeraho bikavunja amafanga afatika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND