Kigali

Isomo rya Meddy ku bahanzi nyarwanda bibwira ko ibyo barimo ari ko Isi ireshya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/07/2021 9:48
6


Indirimbo 'My Vow' ya Ngabo Medard "Meddy", yakoze amateka yo kuba indirimbo ya Mbere y'umuhanzi w'umunyarwanda irebwe n'abantu benshi mu gihe gito, aba amateka ya kabiri uyu musore yisangije nyuma yo kugira indirimbo yarebwe n’abantu benshi mu bahanzi b'abanyarwanda.



Kuri ubu umuziki ndetse n'ibindi bikorwa bisaba ubufatanye n'abantu bisa n'aho byimukiye kuri Internet kuko ari bwo buryo bworoshye kandi buhuza abantu benshi mu gihe gito. Mu myaka ya mbere abahanzi wasangaga bategura ibitaramo bagahura n'abakunzi babo bakabaririmbira ndetse bakabagurisha indirimbo ku cyitwaga Kasete, ariko zagurwaga n'abantu bakunda umuziki ndetse banawusobanukiwe.


Cassette kimwe mu bikoresho byasabaga kwihiringa ngo umuziki wawe ugere kure 

Nyuma yaho nko mu myaka ya 2003 haje ubundi buryo bushya bwo gucuruza umuziki w'abahanzi hakoreshejwe icyitwa sede (CD) aho umuhanzi yashyiragaho indirimbo yakoze akazigurisha ndetse akazijyana no kuri Radio ngo bazimukinire, Icyo gihe Radio yabaga ifatiye runini abahanzi kuko abaturage benshi bamenyaga umuhanzi ariho binyuze, ibitaramo by'umuhazi yabiteguraga ndetse akabikangurira abantu anyuze ku maradiyo menshi ashoboka kuko yariyo ntwaro nyamukuru.


Compact Disk "CD" ubu umuziki yatwaraga abahanzi bawimuriye kuri murandasi "internet" 

YouTube igeze mu Rwanda ntabwo abantu benshi bayikoresheje ndetse ntibanayitayeho kuko yakoreshwaga n'abantu bafite amatelefone ahenze kandi ikindi internet yari ikiri hasi. Nyuma yaho amateleviziyo abereye menshi, n'amaradiyo akiyongera byatumye ikibuga cy'abahanzi cyaguka haza n'ibinyamakuru byandika maze abahanzi baradamarara karahava. Uko igihugu cyateraga imbere niko abantu binjiraga mu isi nshya isaba gukoresha imbuga nkorashyambaga ari naho YouTube tubona ubu yaherewe ijambo.

Tuje muri iyi myaka ya vuba nko kuva mu 2018 uruganda rw'umuziki rwahindutse inzira abahanzi bahuriragamo n'abakunzi babo zitangira guhinduka, umuziki uzamo amaraso mashya kugeza aho kuri ubu intwaro ya mbere itakiri Radiyo na Televisiyo ahubwo ubu yabaye YouTube. Twavuga ko kuri ubu umuziki w'u Rwanda inyungu nyamukuru ndetse no gusasira inyungu ku kigero cya 80% biri kubera ku mbuga nkoranyambaga (Internet).


Meddy na The Ben abahanzi abanyarwanda bakunze kugereranya nk'uko isi igereranya Messi na Cristiano Ronaldo 

Umuziki twavuga ko wimukiye mu nzu nziza ariko igoye kubamo by'umwihariko ku bahanzi bakuru, abahanzi bakizamuka bo iyo nzu kuyibamo biraboroheye, kuko ntacyo baramira kandi kumenyekana biroroshye bitewe n'uburyo bwinshi buhari. Iyi nzu turi kuvuga ni imbuga nkoranyambaga zigiye gutuma hari abahanzi bari bube ba kajoroti muri ibi bihe bya guma mu rugo.

Ese Meddy mbere yo gusohora My vow yakoreshaga gute imbuga nkoranyambaga?

Meddy ubusanzwe ntakunze kugaragara mu itangazamakuru cyane cyeretse ubwo yatangiraga umuziki mu 2008 yifashishaga amaradiyo mu buryo bwo kumenyekana.

Kuri ubu Meddy ni umwe mu bahanzi abanyarwanda bifuza kubona amashusho ye kandi ugasanga nta handi bayakura uretse gutegereza igihe azasohorera indirimbo, bivuze ko hari igihe ashyira hanze indirimbo abakunzi be bamukumbuye.


My vow yujuje miliyoni y'abantu bayirebye mu minsi ibiri gusa 

Iyo urebye YouTube ashyiraho ibintu bye usanga iyi ndirimbo My Vow ikurikira indirimbo Carolina mu ndirimbo nshya kandi zifite amashusho, iyi ndirimbo Carolina ikaba yarasohotse mu mezi 7 ashize. Akandi ka videwo karimo hagati gafite amasegonda atatu kandi nako karebwe n'abantu ibihumbi 16 ubwo twakoraga iyi nkuru.

Ese ku bandi bahanzi ni ko bimeze?

Oya kuko usibye gusohora indirimbo abahanzi by'umwihariko abo imbere mu gihugu kuva Covid-19 yagera mu Rwanda birirwana n'abafana babo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ku buryo icyumweru kijya kurangira umuhanzi n'umufana we basa nk'aho bararana noneho yajya gushyira hanze indirimbo ntibibe ibintu bya hatari kuri wa mufana birirwanaga, iyo ikaba imwe mu mpamvu zituma aba bahanzi batarebwa cyane ku rwego rwa Meddy wiyima abafana be cyane.


Meddy yatangiye umuziki mu 2008 

Meddy ntakunze gutanga ibiganiro ku binyamakuru bikorera kuri murandasi (internet) bivuze ko abantu benshi bamenya amakuru ye ku bushake bwe haba mu ndirimbo ndetse n'amafoto akoresha kandi aba asobanuye byinshi.

Ese ku bandi bahanzi ni ko bimeze ?

Turongera tuvuge Oya kuko abenshi mu bahanzi bari hano imbere mu gihugu, bari gukora ibiganiro byinshi kandi bidafite intego, bakabitanga mu bitangamakuru byinshi bikorera kuri murandasi cyane cyane YouTube. Usanga bene uwo muhanzi,  indirimbo ye ijya hanze abamukumbuye ari mbarwa, nta n'ikibateye amatsiko muri iyo ndirimbo kuko nyirayo bari kumwe mu kanya kashize.

Kugendana n'isoko

U Rwanda rutuwe na Miliyoni zisaga 13 ariko imibare igaragaza ko nibura Miliyoni 4 arizo zifite ubushobozi bwo gukoresha murandasi (internet). Iyo wongeyeho wenda abantu baba hanze y'igihugu twakongeraho indi miliyoni imwe ku buryo nusohora indirimbo mu kinyarwanda, kuri YouTube uzaba uyihaye Miliyoni 5 ku isi kuko aribo bazaba bazi icyo ivuga. Aba bantu ni bacye muri izo miliyoni 5 harimo abadakunda imiziki bakunda kureba imipira, harimo abadakunda YouTube ndetse hari n'abatareba indirimbo yawe kuko batagukunda. Bivuze ko indirimo y'ikinyarwanda kugira abantu miliyoni bayireba uba wahanyanyaje.

Kuri Meddy bihagaze gute?

Meddy nufata urugero rwa hafi indirimbo My Vow iri mu ndimi 3 kandi buri muntu yakisangamo nibura ku buryo indirimbo yajya kurangira buri muntu yumvise icyo ashaka kuvuga. Hashize imyaka myinshi umuziki wa Meddy awambuye kuba uw'abanyarwanda gusa, ahubwo uba uw'isi yose kugera n'aho akora indirimbo ikarebwa na miliyoni 52 zikiyongera bivuze ko yarebwe n'abaturage batuye u Rwanda dukubye gatatu.


Meddy aherutse gukora ubukwe amashusho yabwo anifashishwa mu ndirimbo My vow 

Ibi bihe turimo bya Covid-19 ni byiza ko umuhanzi ashaka amafaranga mu bakunzi be kandi badahuye amaso ku maso, gusa inzira biri gukorwamo yose umuhanzi ucunga nabi azisanga nta gitinyiro ndetse n'icyubahiro ahabwa mu gihe tuzaba dusubiye mu buzima busanzwe. Abanyarwanda bakurikirana umuziki hano imbere mu gihugu ntabwo bakibasha guhaza abahanzi kubera uburyo babaye benshi, gusa abahanga bo batangiye kubibona nko mu myaka 5 ishize bivuze ko ubu bashobora gukorera ibitaramo no mu yindi mijyi bigakunda.

Gukorana indirimbo hagati y'abahanzi

Ubundi umuhanzi umaze gutera imbere impamvu 2 zonyine nizo zatuma akorana indirimbo n'undi muhanzi. Impamvu ya mbere kuba uwo muhanzi mugiye gukorana hari icyo uzamwungukaho ku mafaranga ndetse n'izina. Impamvu ya 2 kuba uwo muhanzi ari umwana ukizamuka nibura wafasha kugerayo kubera impano afite. Abahanzi ba hano imbere mu gihugu babikurikiza ni mbarwa kuko abenshi bakorana indirimbo ku bwinshi, ariko washaka icyo igambiriye ku isoko ry'imbere mu gihugu no hanze yacyo ukakibura

Meddy we abikora ate?

Usibye indirimbo aheruka gukorana na The Ben nayo itaragize amashusho, naho izindi ndirimbo yakoranye n'abahanzi ni abo hanze kandi bashobora kumufasha gukurura isoko ry'aho batuye.

Umuziki ni umwe abakunda umuziki ni bamwe, ariko abahanzi baratandukanye. Meddy ntakiri uw’abanyarwanda gusa ni yo mpamvu isi iri gusaranganya ibihangano bye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ahmed durat3 years ago
    Iyi nkuru ni nziza cyane irimo inyigisho nyinshi umuntu yakifashisha ngo atere imbere.
  • Manzi3 years ago
    Ukoze inkuru nziza kbsa..abahanzi biwacu iyaba Bose baribabonye iyinkuru
  • BOLINGO3 years ago
    Nkunze analsis yawe rwose, ibyo wavuze nibyo kdi wabivuze neza!👍👍 Ureke ba bandi bakora inkuru bikarangira hajemo gusebanya no kwibasira abandi! Courage #Olivier
  • Iryamukuru3 years ago
    Uyu munyamakuru ni professional,wakoze inkuru nziza.keep it up.
  • Pop tickson3 years ago
    Meddy ni cyamamare bimwe birenze
  • Suley said3 years ago
    Ibyo mwavuze ni byiza ariko se reka mbabaze,slowly yagize 52M kubera sadio mane yabaye nkuyiha hit hanyuma se ko ntayindi ya meddy irageze muri 20M byibuze? Muzika yacu iracyakeneye byinshi ngo itere imbere uhereye muri leta nabandi ba sponsor baba abinaha cg hanze y’igihugu naho ku bahanzi bakizamuka kumva ko hit aricyo cy’ingenzi bigatuma bakora ibidakorwa ngo bavugwe ni imibare mike



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND