Kigali

“Inda ushaka wayitera mbere, ushaka wayitera nyuma” - Platini yagize icyo avuga ku kuba we n’umugore we baribarutse nyuma y’amezi ane gusa barushinze

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/07/2021 8:44
0


Nyuma y’uko amafoto y’ubukwe bwa Platini agiye hanze, bamwe bavuze ko umugore we Ingabire Olivia atwite inda nkuru abandi barabihakana gusa biza kuba impamo ubwo kuwa Kane w'icyumweru gishize bibarukaga nyuma y’amezi 4 gusa barushinze. Kuri ubu Platini yagize icyo abivugaho.



Mu kiganiro Platini yahaye Radio Isango Star binyuze muri ’Sunday Night’ cyo kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, Platini yemeje amakuru yo kwibaruka umwana w’umuhungu nyuma y’amezi 4 gusa arushinganye na Ingabire Olivia.


Muri iki kiganiro kigaruka ku myidagaduro yasabwe kugira icyo avuga ku kuba abakoresha imbuga nkoranyambaga baravuze ko igihe cyari gito cyane bamwe bakagerageza no kubisanisha n’indirimbo Butera Knowless aherutse gushyira hanze yitwa ‘PAPA’ bavuga ko byashoboka ko inkuru irimo yavugaga kuri Platini maze atajuyaje agisubiza muri ubu buryo.

Yagize ati ”Icya mbere nasubiza ni uko Baba aba ari Baba!  Baba bagira ngo amezi ya Baba ahure n’abandi se kandi uri Baba nyine! Hahahahaha ntabwo bishoboka njyewe ndi njyewe nabo ni bo”. Yakomeje agira ati ”Buriya inda ushaka wayitera mbere, ushaka wayitera nyuma, ushaka wareka no kuyitera biterwa n’ubushake bwawe uba ufite guhitamo wowe ikikubereye ntabwo comment y’abantu yatuma uhindura icyo wowe utekereza”  

Yakomeje asobanura uko yiyumva nyuma y'uko ubu yamaze kugira izindi nshingano nk’umubyeyi ati “Ni inzozi zanjye guhera kera numvaga nyine nanjye ngomba kugira inshingano kuko kugira inshingano byerakana ko utikunda gusa, ahubwo ukunda n’abandi ukabaha agaciro. Akenshi iyo wikunda uba wumva waba papa mbyirire ukabyirira wenyine! Ariko iyo ufite inshingano nyine uba ugwiza urukundo muri wowe so, numva ko kwibaruka ari ukugwiza urukondo kuko uba ugiye gusangira imibereho yawe n’undi”.


Ubu bamaze kubona imfura yabo y'umuhungu nyuma y'ameze 4 barushinze

Platini yemeje ko umufasha we yibaruka imfura yabo y’umuhungu bari kumwe gusa ngo ako kanya nta kintu yamubwiye ariko nyuma ngo yaje kumwandikira ubutumwa burebure yasobanuye mu magambo make agira ati ”Namubwiye ko ari mugenzi w’Imana afashije Imana kurema, ari ikintu rero agomba kujya ahora azirikana agashimira Imana ko yamuhaye ubwo bushobozi bwo kuyifasha kurema kuko ni benshi banifuza ko babona abo bana ariko ntibibakundire”.


Tariki 20 Werurwe 2021 ni bwo Platini  yasabye anakwa umukunzi we Ingabire Olivia nyuma y'aho gato akora ubukwe mu muhango webereye mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND