RFL
Kigali

"Yujuje ibisabwa byose by'umukobwa nifuzaga" - Umuramyi Sam Rushimisha yavuze ku mukunzi we Soleil bitegura kurushinga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/07/2021 22:35
0


Sam Rushimisha, umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze kugaragaza umukunzi we bitegura kurushinga mu gihe cya vuba anavuga ibyo amukundira byatumye amutoranya mu bandi bakobwa bose.



Rushimisha wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko kuri ubu akaba atuye muri Texas-Dallas, yinjiye mu muziki mu buryo bweruye ku itike y'umuhanzi Romulus Rushimisha wamamariye muri Rehoboth Ministries, bakorana indirimbo 'Shimwa Mwami'. Nyuma yaho yakoze izindi ndirimbo zitandukanye zakiriwe neza zirimo; Shimwa Mwami, Ntibikingora, Inshuti nyanshuti, Nayagaciro, Ubutunzi, Yesu muri njye, n'izindi.

Hashize amasaha macye uyu musore uri mu bahanzi b'ikiragano gishya bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel agaragaje umukunzi we witwa Uwase Soleil. Yamwerekanye mu mashusho y'amasegonda 30 yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram bari mu munyenga w'urukundo, ananyuzamo aramusoma. Munsi y'ayo mashusho yanditse ati "Umugisha wanjye. Ndagukunda cyane Uwase Soleil". Uyu mukobwa nawe yahise amusubiza ati "Rukundo rwanjye".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Sam Rushimisha twatangiye tumubaza amakuru ye dore ko haciye igihe acecetse mu muziki, tunamubaza byinshi kuri uyu mukobwa yagabiye umutima we. Rushimisha Sam yagize ati "Ni amahoro turashima Imana ikomeje kuduhimpano y'ubuzima. Umukunzi wanjye tumaze igihe kinini tuziranye bisanzwe, gusa nyuma twisanze mu rukundo kandi n'ubu rukomeje gushora imizi".


Soleil Uwase umukunzi wa Sam Rushimisha

Ku bijyanye n'icyo yakundiye uyu mukobwa bagiye kwambikana impeta y'urudashira, Rushimisha yagize ati "Icya mbere nakundiye Soleil ni uko azi ubwenge kandi nkabona yujuje ibisabwa byose by'umukobwa nifuzaga. Ikindi ni umukobwa wicisha bugufi (uri Low key) wubaha Imana akanayikorera". Yanavuze ko bateganya gukora ubukwe mu gihe cya vuba cyane ariko ntiyatangaje itariki, ati "Duteganya gukora ubukwe vuba cyane bidatinze tuzabereka ibirori".

Uwase Soleil umukunzi wa Sam Rushimisha, nawe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Kentucky mu mujyi wa Louisville. Ni naho akorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni mu gihe Sam Rushimisha nawe ari umukristo wirunduriye mu gukorera Imana akoresheje impano yo kuyiririmbira. Sam na Soleil, bombi ni abaririmbyi, ibisobanuye ko bashobora no kujya baririmbana nk'umugabo n'umugore n'ubwo aya makuru ntacyo barayatangazaho.

Sam Rushimisha avuga ko mu rugendo rwe rw'umuziki, hari byinshi ahishiye abakunda umuziki wahimbiwe gusingiza Imana, kandi akaba yizeye ko bizafasha imitima yabo. Ati "Tubahishiye byinshi byiza bizafasha imitima yabo cyane ko tugiye guhuza imbaraga kandi n'Imana izabidufashamo. Tunayishimira cyane ku bwo umugisha twahawe, wo kumenyana tugakundana duhuje umutima Murakoze muhabwumugisha".

Umuramyi Sam Rushimisha agiye kurushinga

REBA ANDI MAFOTO YA SOLEIL UMUKUNZI WA SAM RUSHIMISHA

Uwase Soleil umukobwa ugiye kurushinga n'umuramyi Sam Rushimisha

REBA HANO INDIRIMBO 'YESU MURI NJYE' YA SAM RUSHIMISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND