Ku munsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amafoto y’umunyamakuru Mc Tino apfukamye imbere y’umukobwa ukina firimi witwa Gihozo Alliah ndetse mu bigaragara muri ayo mafoto ni uko uwo mukobwa yemeye kwambara impeta ya Mc Tino.
Nk’uko bigaragarira amaso ahantu bari bari hari hateguye neza ndetse uburyo bari bambaye wahita ucyeka ko koko Mc Tino yambitse impeta uyu mukobwa cyane ko aho yari apfukamye imbere ye hari hatatse cyane hazengutse indabo zikoze umutima n’umukobwa ubona ko atazuyaje kwambara imbeta.

Kuva ayo mafoto akimara kugera hanze Mc Tino ntiyigeze yitaba telephone ye igendanwa gusa mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru yabyutse amara abantu amatsiko abinyujije ahashyirwa ubutumwa (status) bumara umunsi wose bwa whatsap.
Muri ubwo butumwa Mc Tino yavuze ko ari amwe mu mashusho azagaragara muri firimi ye nshyashya y’uruhererekane yitwa ‘Nirivara’ izasohoka ku munsi wo ku wa mbere ashimira abantu kubw’ubufasha bamugaragarije.
Yagize ati: “Nariteye daa!!!!! Gusa ni muri my new movie project yitwa Nirivara Series izasohoka ejo ku wa mbere. mwakoze kubwo kunshyigikira. icyumweru cyiza.’’

MC Tino, ni umunyamuziki, umushyushyarugamba n’umunyamakuru ubimazemo igihe. Tariki 30 Mutarama 2021 nibwo yasezeye kuri Royal FM yari amazeho imyaka itanu yerekeza i Rusizi kuri Radiyo nshya yitwa Country FM.
MC Tino yasezeye kuri Country FM nyuma y’amezi atatu n’iminsi 19 akora kuri iyi radiyo yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Mu butumwa yanyujije mu itsinda rya WhatsApp ahuriramo n’abo bakoranaga, yavuze ko guhera ku wa 21 Gicurasi 2021 azaba atakiri umukozi w’iyi radiyo.

Mc Tino yatereye ivi Gihozo Alliah usanzwe umenyerewe muri firimi ya Zuby Comedy
