RFL
Kigali

Mico The Best yavuze icyatumye atagaragara mu mashusho y’indirimbo yakoranye na Ama G The Black

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2021 14:18
0


Iminsi umunani irashize umuraperi Ama G The Black uri mu bakomeye asohoye amashusho y’indirimbo ye yise “Ishuri ry’ubuzima” itagaragaramo isura y’umuhanzi mu njyana ya Afro Beat, Mico The Best bayikoranye mu buryo bw’amajwi.



Iyi ndirimbo iri kuri shene ya Youtube yitiriwe filime ‘Baraba’ igaragaramo Ama G The Black. Iyi shene inariho indirimbo ‘Inkebebe’ uyu muraperi aherutse gukorana n’umuhanzi Peace Jolis wabaye umuhanzi wa Gatanu waririmbye muri Iwacu Muzika Festival.

Ibitekerezo birenga 300 byatanzwe kuri iyi ndirimbo byiganje gushima Ama G The Black ku bw’ubutumwa “bwiza” yakubiye muri iyi ndirimbo. Bamwe bavuga ko kuba Mico The Best ataragaragaye muri iyi ndirimbo ntacyo byishe, kuko banyuzwe n’uko ikoze.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "ISHURI RY'UBUZIMA" YA AMA THE BLACK YA MICO THE BEST

Ni indirimbo yasohotse mu gihe aba bahanzi bombi bari bamaze iminsi batarebana neza. Bifashishije itangazamakuru, buri wese yagiye yivuga ibigwi akannyega mugenzi we.

Byageze n’aho Ama G The Black avuga ko atwerereye ibihumbi 10 Frw Mico mu bukwe bwe. Yavugaga ibi ariko Mico ataratera ivi ngo yambike impeta umukunzi we. Mico akimara gutera ivi, yavuze ko intwererano itamugezeho, kandi ko atari ayiteze muri ubu buryo.

Umwuka mubi wavutse hagati y’aba bahanzi, ni wo watumye benshi batekereza ko ariyo mpamvu yatumye Ama G ahitamo gusohora amashusho y’indirimbo “Ishuri ry’ubuzima” Mico The Best atagaragaramo.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mico The Best yavuze ko impamvu yatumye atagaragara muri iyi ndirimbo, ari uko “amasaha yabaga ankeneyeho nabaga mpuze.”

Uyu muhanzi anavuga ko ubwo Ama G yafataga amashusho y’indirimbo atabaga azi neza igihe Producer abonekera “kuko bafashe amashusho yayo mu bihe bibi bya Covid-19.”

Mico The Best avuga ko nta kibazo “kigaragara” afitanye na Ama G, ahubwo “ko atabonye umwanya” mu gihe uyu muraperi yashakaga gusohora indirimbo vuba.

Ati “Ama G ntacyo dupfa kigaragara kereka we niba akizi, gusa icyabiteye nuko ntabonetse kandi ntabwo namurenganya kuko yashakaga gusohora indirimbo.”

Uyu muhanzi uherutse gushyira ku isoko amashusho y’indirimbo yise ‘Amabiya’ ibyinitse yageneye ibihe by’impeshyi, yavuze ko ari gutegura indirimbo nshya igomba gusohoka mu minsi iri imbere.

Ama G The Black aherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Ishuri ry’ubuzima” itagaragaramo Mico The Best bayikoranye

Mico The Best yavuze ko Ama G The Black yafashe amashusho mu gihe atari afite umwanya bihurirana n’ibihe bya Covid-19

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘ISHURI Y’UBUZIMA’ YA AMA G THE BLACK NA MICO THE BEST

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND