Miriam ni izina rifite inkomoko mu Giheburayi ku izina Miryam risobanura 'inyenyeri yo mu nyanja’.
Muri Bibiliya Miriam yari mushiki wa Mose, umwana watoraguwe n’umukobwa wa Pharaon mu rufunzo. Bamwe bandika Maria, Mariamne, Mary, Maryam, Mira, Miryam, Mirjam n’andi mu buryo butandukanye.
Bimwe mu biranga ba Miriam
-Ni umuhanga, ni umuntu ufata mu mutwe kandi n’utuntu duto usanga adapfa kutwibagirwa. Ni umuntu w’umwimerere, ukunda kuba uwo ariwe, kandi ukunda kugirana ubucuti n’abantu benshi.
-Ni umuntu utita kubyo abandi bamuvugaho, we akora ibye kandi akareba imbere n’uburyo yagera kucyo agamije. Ni umuntu w’umunyamwete , wigirira icyizere, witanga, wanga akarengane kandi ubasha kuyobora abandi akabashyira ku murongo.
-Akunda kandi kumenyana n’abantu bashya ndetse no kugirana imishyikirano nabo. Azi gushyira ibintu ku murongo kandi iyo ikintu kimuri ku mutima aragiharanira, agakora cyane mu buryo butangaje.
Bamwe mu byamamare bitwa ba Miriam
- Miriam Makeba yari ikirangirire mu muziki muri Afurika y’Epfo.
- Myriam Léonie Mani ni umunya-cameroun wabaye ikirangirire mu 1977 mu byo kwirukanka.
Src:nameberry.com