RFL
Kigali

Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye: Miss Christella wakoraga kuri RBA aritegura kwibaruka

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/07/2021 17:04
1


Christelle Kabagire azwi cyane akora mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, mu kiganiro InStyle ndetse n’ikindi kitwa The Jam kuri ubu gikorwa na Gitego, Anita Pendo ndetse na Dj Bissoso. Kuri ubu Christelle aritegura kwibaruka.



Mu ikanzu y’umweru, Christella Kabagire ahagaze asa n’usinziriye ariko ari kwiyumvira mu byiyumviro by’umugore witegura kwibaruka, yashyize kuri Instagram ifoto imugaragaza akuriwe ihita igera ahantu kure abantu benshi batangira kuyihanahana ndetse bamwe banerekana ishema batewe n’uyu mubyeyi.

Mu gushyira iyo foto ku rukuta rwe rwa instagram Kabagire Christella yanditse umurungo umwe wa Bibiliya uboneka mu gitabo cya 1 Samuel 1:27. Uwo murongo uboneka muri icyo gitabo uragira uti ’’Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye’’.

Christella Kabagire yavukiye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahava aza mu Rwanda, icyakora ntiyahatinda biba ngombwa ko ahita ajya kwiga muri Uganda. Muri Uganda yahabaye imyaka myinshi kugeza arangije kwiga kaminuza aza mu Rwanda gutyo.

Christelle Kabagire yabaye umunyamideri ndetse yabaye Miss wa kaminuza yigagaho muri Uganda.

Miss Christelle ubwo yarangizaga kwiga yahisemo guhita agaruka mu Rwanda cyane ko yari amaze guhabwa impamyabumenyi mu bijyanye n’itangazamakuru. Akazi k'itangazamakuru yagatangiriye kuri Contact Fm aho yakoze ukwezi kumwe gusa ahita ajya kuri RBA atangira yimenyereza kuri Televiziyo Rwanda akundwa n’abatari bake.

Christelle mu kiganiro The Jam ubwo yari yatumiye Mico The Best








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vivine mukundente2 years ago
    Miss christelle ndagukunda cyane nukuri uwiteka akugende iruhande. So icyo nkwifurije ni itsinzi mubuzima bwawe bwose! Miss much respect!!!





Inyarwanda BACKGROUND