RFL
Kigali

Barifate barisome baryumve: Ubutumwa RIB yageneye abahanzi bose n'abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/07/2021 19:20
0


Mu kiganiro na INYARWANDA, umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yageneye ubutumwa abahanzi bose n'abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa Youtube.



Muri iki gihe itumanaho rikataje hagenda hagaragara ibikorwa byinshi mu mpande zose zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, gusebanya bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuririra ku kintu runaka ukoresheje imbuga nkoranyambaga ugamije kumenyekana cyangwa kumenyekanisha ibikorwa byawe ibyo abenshi bita ‘gutwika’. Ikindi ni uko abantu benshi bashaka kwamamaza ibikorwa byabo hari ubwo buririra ku muntu runaka, ku bikorwa runaka bizwi cyane cyane kugira ngo ibikorwa byabo bibizamukireho ariko badakoresheje uburyo bwiza ndetse no kumvikana ku mpande zose.

Bamwe mu bafite aho bahuriye n'umuziki, abahanzi n'abanyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda

Mu kiganiro cyihariye INYARWANDA yagiranye n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yagiriye inama abahanzi ndetse n’abandi bose bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube abakangurira kwiga no gufata itegeko ry’ibyaha bikorerwa kuri murandasi bakarisoma bakaryumva.

Dr Murangira B. Thierry kandi yasabye abantu bose batebya ko atari bibi ariko bakubahiriza amategeko kuko ngo ushobora kuba uri gutebya ariko mugenzi wawe ntabifate nko gutebya bikaba byakubera ikindi kibazo.


RIB irasaba abahanzi kumva itegeko rya Cyber Crime bakaryumva bakanarisoma

Yagize ati ’’Ibyo nibyo ngira abantu inama muri iyi (Digital Era) muri iki gihe itumanaho rikataje, nagira inama abahanzi bose, abaturage bose cyane cyane abahanzi bakorera izi za Youtube n’abandi bantu bose bakoresha izi za Youtube cyane uko bafata iri tegeko rya Cyber Crime ry’ibyaha bikorerwa kuri murandasi bakarisoma bakumva iryo ariryo bakajya birinda kunyuranya naryo".

"Muri bimwe bakora batebya bakubahiriza amategeko bakumva ko wowe ushobora kuba uri gutebya mugenzi wawe we ntabifate nko gutebya bikaba rero byakubera nk’ikindi kibazo, rero gutanga ikirego igihe cyose wumva wabangamiwe mu buryo bw’amategeko ni uburengazira bwa buri munyarwanda na buri muntu wese uri ku butaka bw’u Rwanda.’’


Umunyamakuru Yago ufite shene ya Youtube ikunzwe yitwa YAGO TV SHOW na Djadja umutunganyiriza amashusho

DORE ITEGEKO ABAHANZI N'ABAKORESHA IMBUGA NKORANYAMBAGA BASABWA KUMENYA

Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39 ivuga ko Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).


Abahanzi n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiriwe inama na RIB








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND