Kigali

Byumba: Padiri Ntiyamira yasohoye urwandiko asezera ku nshingano z'ubupadiri kuko ashaka kurongora

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/07/2021 13:13
0


Burya ushobora kuba hari umurimo ukora ariko ukumva rimwe na rimwe muri wowe wawureka aricyo gituma wafata umwanzuro wo gusezera ibyo ukora nk'uko Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira, yasezeye aho ashaka kugira umuryango nk'icyemezo yafashe.



Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira, ushaka kureka kuba Umupadiri bitewe n'impamvu ze bwite zirimo no kuba ashaka kugira umuryango, yakoreraga muri Diyosezi Gatolika ya Byumba. Iyo witegereje neza ibaruwa ya Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira yagiye ahagaragara, usanga yarandikiwe Umushumba Mukuru wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Servilien ku wa 18 Nyakanga 2021.


Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira, wahawe ubupadiri kuwa 09/08/2008, akabusezeraho kuwa 18/07/2021, mu ibaruwa ye isezera ku bupadiri yavuze ko n'ubwo asezeye, adasezeye ku gukorera Imana, agasobanura ko azabikomeza ariko atari Padiri. Yavuze ko gusezera kuba Padiri ari ibintu yatekerejeho cyane aho yabigishijemo inama Abapadiri bagenzi be. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND