RFL
Kigali

MU MAFOTO 15: Uko Abakinnyi b’u Rwanda baserutse mu buryo bwihariye mu birori byo gufungura imikino Olempike byitabiriwe na Perezida Macron

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/07/2021 10:49
0


Mu birori byo gufungura imikino Olempike 2020, abakinnyi bahagarariye u Rwanda baserutse mu buryo bwihariye mu mwambaro mwiza wa Made in Rwanda, ibirori byitabiriwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, nibwo imikino Olempike 2020 iri kubera i Tokyo yafunguwe ku mugaragaro, ibirori abakinnyi bahagarariye u Rwanda baserutsemo mu mwambaro mwiza wakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda).

Ibirori byo gufungura iyi mikino bikaba byabaye saa Saba z’amanywa za Kigali, bikaba byabereye kuri Stade nkuru y’igihugu cy’u Buyapani izwi nka ‘Olumpic Stadium’ bikaba byafunguwe n’umwami w’abami Naruhito.

Ibi birori kandi byabereye mu murwa mukuru w’u Buyapani, Tokyo,  byitabiriwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Muri ibi birori abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri iyi mikino baserutse mu mwambaro mwiza wakorewe mu Rwanda n’uruganda rwa Moshions ya ‘Made in Rwanda’.

Abakinnyi 11.326 ni bo bazagaragara muri iyi mikino, bakazarushanwa muri siporo 33 zitandukanye ndetse imikino yatangiye iminsi ibiri mbere y’uko ifungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu.

U Rwanda ntiruratwara umudali n'umwe mu mikino olempike, gusa rufite umudali umwe mu mikino paralempike y'abamugaye watwawe na Jean de Dieu Nkundabera i Athens mu 2004.

Imikino Olempike y’i Tokyo iratangira gukinwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga isozwe tariki ya 08 Kanama 2021.

Amafoto 15 yihariye agaragaza uko abanyarwanda baserutse mu birori byo gufungura imi8kino Olempike:

Imikino Olempic 2020 yafunguwe ku mugaragaro ku kibuga Olympic Stadium giherereye i Tokyo

Abanyarwanda bagiye guhatana n'abakinnyi bazaba baturutse imihanda yose


Umugore wa perezida wa Amerika, Jill Biden yari yabukereye

Abanyarwanda baserutse mu mwambaro miza wa Made in Rwanda

Agahozo Alphonsine na Hakizimana John nibo batwaye ibendera ry'u Rwanda muri ibi birori

Umwami w'Abami mu Buyapani 'Naruhito' yari yitabiriye ibi birori

Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron asuhuza abantu bari muri Olympic Stadium

Abakinnyi b'u Rwanda bari baberewe

Abanyarwanda bahigiye kwandika amateka akomeye muri iyi mikino

Mugisha Moise umwe mu banyarwanda bitezweho byinshi muri iyi mikino

Mukansanga Salma undi Munyarwandakazi ubarizwa Tokyo uri mu nshingano zo gusifura iyi mikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND