RFL
Kigali

RDB yagaragaje intandaro y'ikibazo cya M Irene na Vestine & Dorcas inagira inama abanyamuziki

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:24/07/2021 11:27
0


Ikibazo cya M Irene na Vestine & Dorcas kimaze iminsi kihariye imyidagaduro yo mu Rwanda, Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, cyagaragaje intandaro yacyo kinagira inama abafite aho bahuriye n’ubucuruzi bushingiye ku buhanzi.



Nyuma y’inkundura zimaze iminsi zivugwa zakuruye impaka ndende bikaba ngombwa ko hanitabazwa Urwego rw'Igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB] zishingiye ahanini ku gutandukana kwa M Irene n'abahanzikazi afasha Vestine & Dorcas, kuri ubu RDB yagaragaje intandaro z'icyo kibazo inagira inama abakora ubucuruzi bushingiye ku buhanzi mu rwego rwo kwirinda ibibazo nk’ibi.

Ruhima Blaise umukozi wa RDB usanzwe ari mu bayobozi bakurikirana ubuhanzi muri iki kigo cy’igihugu cy’iterambere kinareberera inyungu n’umutungo mu by’ubwenge w’abahanzi, mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com mu busesenguzi yagaragaje intandaro y’ikibazo cya M Irene na Vestine & Dorcas maze agira inama abakora ubucuruzi bushingiye ku buhanzi.

Yagize ati ”Murebe n’ama kese inahangaha ejo bundi ari kuza ari guhitinga muri YouTube bavuga cano, turashaka cano yacu uri kumva, ni ukuberi iki? Ni ukubera ko abantu bumvikana mu magambo bagatangira gukora bikabananira nta masezerano bafitanye niho bipfira”. Yagiriye inama abakora ubucuruzi bushingiye ku bahanzi baba aba Producer, abaririmba n' abacuranga, ko kugira ngo umenye nyiri igihangano bisaba ko hakorwa amasezerano.

Yashimangiye ko igihe abantu runaka bagiye gukorana bakwiye kugirana amasezerano. RDB yavuze ko iherutse gutegura amahugurwa y’ibyumweru bibiri agamije kwigisha abahanzi n’aba producer n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhanzi ku bijyane no kumenya uko bakwiye kungukira mu byo bakora no kubigiraho uburenganzi. Ikibabaje ngo ni uko abitabiriye bari mbarwa ku buryo usanga abahanzi ariyo mpamvu batamenye ingingo zikwiye kubarengera. 

Yavuze ko abahanzi nyarwanda benshi batazi ko hari Code bahabwa ikabafasha kwishyurwa aho ari ho ibihangano byabo byakoreshejwe. Producer JP usanzwe umenyereye iby'izi code unazishyirira abahanzi mu bihangano byabo yabwiye inyaRwanda.com ko iyi code igura byibura amadorari 2. Asobanura ko bibabaje kuba abahanzi batazi byinshi bijyane no kuba bakwinjiza binyuze mu bihangano byabo nta mananiza abayeho.

Ntibizibagirana mu mateka ko abavandimwe babiri Vestine na Dorcas binjiye mu muziki mu 2020, bakakirwa n’imbaga nyamwinshi kubera ubuhanga n’amajwi yabo mu muziki bakora wo kuramya no guhimbaza Imana. Uwabuze umuranga yaheze mwa nyina! Ntibizibagirana ko aba bana umunyamakuru Murindahabi M Irene, ariwe wabamurikiye abanyarwanda nyuma yo kuvumbura impano bifitemo maze agatangira kubafasha binyuze mu nzu ye ifasha abanzi yise MIE.


M Irene warenzwe na Mike Karangwa

Mu ntangiro z'uku kwezi tariki 7 Nyakanga nibwo Murindahabi M Irene yashyize hanze itangazo rivuga ko yatandukanye na Vestine na Dorcas. Ku munsi wakurikiyeho nibwo byatangiye gusakuza ndetse uyu munyamakuru anyuze ku rubuga rwa Youtube rw’iyi nzu ye ifasha abahanzi yasobanuye byinshi bijyanye n’itandukana rye n’aba bahanzi avuga ko yakorewe akagambane n’abarimo Mike Karangwa ndetse na Nzizera Aimable, maze noneho umuriro urushaho kwaka.  


Atabinyuze ku ruhanze yavuze ko aba bagabo aribo bari inyuma y'itandukan rye n’aba bahanzikazi. Havutse inkuru nyinshi ndetse bihagurutsa n’ababyeyi b’aba bana bavuga ko ntacyo M.Irene yabamariye bamusaba kubasubiza shene (Cano) ya YouTube yabo biba impaka ndende YouTube iba YouTube.

Gusa byaje gutungurana M Irene yongeye gukora ikindi kiganiro ari kumwe n’aba bana ndetse n’umubyeyi wabo maze bakavuga ko basubiranye. Kuri rundi ruhande ariko hahise havuka ikirego ndetse ubu kiri muri RIB aho Mike Karangwa ari we wareze M Irene amushinja kumuharabika. Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry yahamirije inyaRwanda.com ko iki kirego bacyakiriye asobanura ko Mike yareze avuga ko ibyamuvuzweho ari ibihuha kandi biri kumugiraho ingaruka. 


Mike Karangwa wajyanye ikirego muri RIB

Iki kirego yagitanze nyuma y'uko nawe akoze ikiganiro kuri Youtube akavuga ko M Irene natamusaba imbabazi azajya kumurega, ni nako byagenze. Ubu ni ugutegereza ibizava mu iperereza riri gukorwa n’ubugenzacyaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND