Ikibazo cya M Irene na Vestine & Dorcas kimaze iminsi kihariye imyidagaduro yo mu Rwanda, Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, cyagaragaje intandaro yacyo kinagira inama abafite aho bahuriye n’ubucuruzi bushingiye ku buhanzi.
Nyuma y’inkundura zimaze iminsi zivugwa zakuruye impaka ndende
bikaba ngombwa ko hanitabazwa Urwego rw'Igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB] zishingiye ahanini ku
gutandukana kwa M Irene n'abahanzikazi afasha Vestine & Dorcas, kuri ubu RDB yagaragaje intandaro z'icyo kibazo inagira inama abakora ubucuruzi bushingiye ku buhanzi mu rwego rwo kwirinda
ibibazo nk’ibi.
Ruhima Blaise umukozi wa RDB usanzwe ari mu bayobozi
bakurikirana ubuhanzi muri iki kigo cy’igihugu cy’iterambere kinareberera
inyungu n’umutungo mu by’ubwenge w’abahanzi, mu kiganiro kihariye yagiranye na
InyaRwanda.com mu busesenguzi yagaragaje intandaro y’ikibazo cya M Irene na Vestine & Dorcas maze agira inama abakora ubucuruzi bushingiye ku buhanzi.
Yagize ati ”Murebe n’ama kese inahangaha ejo bundi ari kuza
ari guhitinga muri YouTube bavuga cano, turashaka cano yacu uri kumva, ni ukuberi
iki? Ni ukubera ko abantu bumvikana mu magambo bagatangira gukora bikabananira nta masezerano
bafitanye niho bipfira”. Yagiriye inama abakora ubucuruzi bushingiye ku bahanzi
baba aba Producer, abaririmba n' abacuranga, ko kugira ngo umenye nyiri igihangano bisaba ko hakorwa amasezerano.
Yashimangiye ko igihe abantu runaka bagiye gukorana bakwiye
kugirana amasezerano. RDB yavuze ko iherutse gutegura amahugurwa y’ibyumweru
bibiri agamije kwigisha abahanzi n’aba producer n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhanzi ku bijyane no kumenya uko bakwiye kungukira mu byo bakora no kubigiraho
uburenganzi. Ikibabaje ngo ni uko abitabiriye bari mbarwa ku buryo usanga abahanzi
ariyo mpamvu batamenye ingingo zikwiye kubarengera.
Ntibizibagirana mu mateka ko abavandimwe babiri Vestine na Dorcas binjiye mu muziki mu 2020, bakakirwa n’imbaga nyamwinshi kubera ubuhanga n’amajwi yabo mu muziki bakora wo kuramya no guhimbaza Imana. Uwabuze umuranga yaheze mwa nyina! Ntibizibagirana ko aba bana umunyamakuru Murindahabi M Irene, ariwe wabamurikiye abanyarwanda nyuma yo kuvumbura impano bifitemo maze agatangira kubafasha binyuze mu nzu ye ifasha abanzi yise MIE.
M Irene warenzwe na Mike Karangwa
Mu ntangiro z'uku kwezi tariki 7 Nyakanga nibwo Murindahabi M Irene yashyize hanze itangazo rivuga ko yatandukanye na Vestine na Dorcas. Ku munsi wakurikiyeho nibwo byatangiye gusakuza ndetse uyu munyamakuru anyuze ku rubuga rwa Youtube rw’iyi nzu ye ifasha abahanzi yasobanuye byinshi bijyanye n’itandukana rye n’aba bahanzi avuga ko yakorewe akagambane n’abarimo Mike Karangwa ndetse na Nzizera Aimable, maze noneho umuriro urushaho kwaka.
Atabinyuze ku ruhanze
yavuze ko aba bagabo aribo bari inyuma y'itandukan rye n’aba bahanzikazi. Havutse
inkuru nyinshi ndetse bihagurutsa n’ababyeyi b’aba bana bavuga ko ntacyo M.Irene yabamariye
bamusaba kubasubiza shene (Cano) ya YouTube yabo biba impaka ndende YouTube iba YouTube.
Gusa byaje gutungurana M Irene yongeye gukora ikindi kiganiro ari kumwe n’aba bana ndetse n’umubyeyi wabo maze bakavuga ko basubiranye. Kuri rundi ruhande ariko hahise havuka ikirego ndetse ubu kiri muri RIB aho Mike Karangwa ari we wareze M Irene amushinja kumuharabika. Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry yahamirije inyaRwanda.com ko iki kirego bacyakiriye asobanura ko Mike yareze avuga ko ibyamuvuzweho ari ibihuha kandi biri kumugiraho ingaruka.
Mike Karangwa wajyanye ikirego muri RIB
Iki kirego yagitanze nyuma y'uko nawe akoze
ikiganiro kuri Youtube akavuga ko M Irene natamusaba imbabazi azajya kumurega, ni nako byagenze. Ubu ni ugutegereza ibizava mu iperereza riri gukorwa n’ubugenzacyaha.
TANGA IGITECYEREZO