Kigali

Miss Ingabire Grace mu isura nshya! Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje imbuga nyirizina za Miss Rwanda 2021-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/07/2021 0:38
2


Nyuma y’igihe abantu benshi bibaza imbuga nkoranyambaga za Miss Ingabire Grace, Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje imbuga nyirizina uyu mukobwa akoresha.



Ku rubuga rwa Miss Rwanda bashyizeho ifoto ya Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace maze bayiherekeresha ubutumwa bwo mu cyongereza, tugenekereje mu Kinyarwanda bwagiraga buti: “(…) Twishimiye kubamenyesha imbuga nkoranyambaga za nyampinga w’u Rwanda 2021, Ingabire Grace. Ku rukuta rwa Twitter yitwa IngabireGiko naho ku rubuga rwa Instagram akaba yitwa @missgraceingabire11_  maze basaba abantu batandukanye kumukurikira kugira ngo bamenye ibyisumbuye kuri we, ibikorwa bye n’imishinga ye.

Miss Ingabire Grace nyampinga w’u Rwanda 2021 yavutse ku itariki 11 Ugushyingo 1995. Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School mu gihe Icyiciro rusange (Tronc commun) yacyize muri New Vision High School.

Amashuri yisumbuye yayasoreje muri Gashora Girls Academy aho yize Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Muri Gicurasi 2019, Miss Ingabire yasoje amasomo ye y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri icyo gihugu yize muri Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye Impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.


Miss Ingabire Grace mu isura nshya ubwo hatangazwaga imbuga nkoranyambaga ze azajya akoresha

Miss Ingabire yiyamamaje muri Miss Rwanda ahagarariye Umujyi wa Kigali, ubwo hatangwaga nimero abahatana bazifashisha yahawe zirindwi ari nayo yagendeyeho kugeza atsinze.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mushimiyimana Aaron3 years ago
    Nibyiza gusa mwanatubwira amazina akoresha kuri facebook. Murakoze
  • NITWA T-PHILLIPPE3 years ago
    NAKUNZE UMUKOBWA URENZE NZABIGENZE NTE



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND