Kigali

Ariel Wayz na Riderman bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Depanage’-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/07/2021 7:46
1


Nyuma y’ukwezi Ariel Wayz na Riderman bashyize hanze indirimbo bise 'Depanage' mu mu buryo bw’amajwi, kuri ubu basohoye amashusho yayo.



Ariel Wayz amaze igihe gito atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzikazi wigenga nyuma yo kuva mu itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi rya Symphony Band ryifashishwa mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

Iyi ndirimbo kandi isohotse mu gihe uyu muhanzikazi ari mu byishimo by’uko indirimbo aherutse gukorana na Juno Kizigenza yitwa 'Away' yarebwe mu buryo budasanzwe kuko yarebwe n’abarenga miliyoni mu gihe gito.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Ariel Wayz yavuze ko akimara kugira igitekerezo cyo gukora indirimbo ‘Dapanage’ yavuganye na Riderman amwemerera kumufasha, bituma amukunda kurushaho nk’umuraperi yakuze akunda.

Uyu muhanzikazi yavuze ko Riderman afite indangagaciro zitandukanye n’abandi bahanzi, ashingiye ku buryo bakoranye mu bitaramo bitandukanye, uko yateje imbere injyana ya Hip Hop mu Rwanda, kandi agakomeza kugumisha hasi ibirenge kugira ngo n’abato bazamuka mu muziki bamwigireho.

Akomeza ati “Njyewe ndamwubaha cyane. Ni umuhanga, twakoranye mu bitaramo byinshi mufasha mu muririmbirire ‘Back Up’, nakuze mwumva cyane yewe nakuze numva nzaba n’umuraperi mo gacye ariko byarampindukanye. Gusa, ndamwubaha cyane mufata nk’umuntu ukwiye icyubahiro, kuko yazamuye Hip Hop mu Rwanda, kandi ifite ‘message’ nziza.”

REBA HANO INDIRIMBO 'DEPANAGE' YA ARIEL WAYZ NA RIDERMAN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWIMANAYUMVIYE Jack3 years ago
    Ibyo Ariel Ways avuga nibyo kuko Rider Man ntago yishyira hejuru nakomereze aho turamwemera.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND