Kigali

Meddy na The Ben! Ubufatanye bukomeye bwaranze aba bahanzi kuva mu ntangiriro bwahurijwe no mu ndirimbo ‘My Vow’ yaririmbiwe Mimi-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:23/07/2021 23:04
0


Amateka y’umuziki w’u Rwanda azahora yibuka ko habayeho abahanzi babiri Meddy na The Ben bagize uruhare n’ ubufatanye bwihariye mukuzamura ibendera no kwerekana ubumwe bwabaranze kuva batangira umuziki ugezweho.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MY VOW' YA MEDDY YUMVIKANAMO N'IJWI RYA THE BEN

Mbere umwana ukivuka yari aziko mu busanzwe Meddy na The Ben ari izina rifatanye bitewe n’ukuntu aba bagabo nta gutana cyangwa umwiryane bigeze bagaragaza mu bikorwa byabo by’umuziki wa buri munsi aho babaga bari hose.

Ibitekerezo byo kwandika iyi nkuru byavuye mu ijwi ryumvikana mu ndirimbo ‘My Vow’ y’umuhanzi Meddy imaze amasaha make isohotse ariko by’umwihariko ubufatanye no guhuza amajwi kwayo kwatumye iryohera abatari bacye bamaze kuyireba.

Muri iyi ndirimbo mu nyikirizo yayo humvikanamo ijwi ry’umuhanzi The Ben ndetse uburyo agenda yakira Meddy mu buryo budasanzwe ariko bugakora umudiho ku buryo  wumva iyi ndirimbo wakomeza ukayumva mu buryo udashobora no kubara.

Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka umuhanzi Meddy yashimiye The Ben mu buryo bwihariye amwibutsa ukuntu iyi ndirimbo yabaraje ijoro bari gushaka inyikirizo yayo agira ati’’ Inyikirizo yaturaje ijoro ariko twarabikoze ndagushima muvandimwe".

Ubu bufatanye bwonyine bwerekana ubuvandimwe buri mu ndiba ya buri mutima wa buri umwe cyane ko aba bahanzi batavukana ariko uburyo bazwi abenshi babafata nk’impanga mu muziki dore ko basangiye byinshi ibibazo n’ibisubizo mu buto no mu muziki.

The Ben mu bukwe bwa Meddy yari yateguriwe ibyicaro by’icyubahiro ndetse aho yari yicaye honyine herekanaga uburyo umuhanzi Meddy amufata ndetse niwe wari wateganyijwe nk’umuhanzi wa mbere ugomba kuririmba mu bukwe bwa Meddy cyane ko n’indirimbo zose bazikoreraga hamwe.

Kuva mu ntangiriro aba ni abahanzi bafite igisobanuro cy’umuziki nyarwanda ndetse ni nabo bitezweho gukora ibyananiranye mu muziki w’ u Rwanda, nko kuzamura no guterura ibikombe bimwe na bimwe bahanganye n’abahanzi bazwi ko ari abahanga.

Meddy na The Ben ni abahanzi batangiye no kubigerageza cyane mu muziki urebye uburyo indirimbo zabo zirebwa, ukareba uburyo abahanzi batandukanye ndetse banakomeye batangiye kubirukaho ngo bakorane ni ibyagaciro muri uyu muziki mu ntero igira iti aba basore bari bakenewe.

Dusubire Inyuma Gato uburyo baje kugeza bageze aho Meddy ashatse umugore mugenzi we The Ben nawe ari munzira.

The Ben na Meddy ni abahanzi bamenyanye kera mu itsinda ryitwaga 'Justified' mu kinyarwanda ugenecyereje ni itsinda ry’abarenganuwe. Aba barenganuwe baje kuvamo ibyamamare bikomeye birimo aba bombi wongeyeho n’abatunganya umuziki bazwi Lick Lick na Nicholas.

Abahanzi The Ben na Meddy, ni bamwe mu baza ku isonga ry’umuziki wo mu njyana ya RnB mu Rwanda, by’umwihariko bakaba aba mbere mu bagira umubare munini w’abafana bakorwa ku mutima n’amagambo batondekanya mu ndirimbo zabo.

Bakiba mu Rwanda wasangaga basa n’abahanganye haba mu ndirimbo bakoraga icyo gihe , gutumirwa mu bitaramo no guhangana hagati y’abafana babo aho wasangaga buri wese agaragaza ko umuhanzi afana, The Ben cyangwa Meddy, ari we ukunzwe cyane, ari umuhanga kurusha mukeba we, azi kwandika neza kurusha abandi n’ibindi byinshi.

The Ben na Meddy ni abahanzi baba hanze y’u Rwanda, ibyo baririmba cyangwa baririmbye mu myaka yo hambere bakiri mu gihugu byashinze imizi mu mitima y’Abanyarwanda.

Iyo The Ben asohoye indirimbo by’umwihariko izibanda ku rukundo, igera i Kigali abafana bakayisamira hejuru ugasanga mu gihe gito ihise isakara hose nta ngufu bayishyizemo ari nabyo byagaragaye ku ndirimbo “My Vow” yasohotse ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 350 mu masaha 20 arenga imaze isohotse.

Biba akarusho kuri Meddy dore ko nyinshi mu ndirimbo yagiye asohora kuva yagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiye zirangaza imbere izindi zose zakunzwe mu Rwanda ndetse zikanamuhesha guhatanira ibihembo mu bihugu bitandukanye.

Meddy, aza ku isonga ry’abahanzi b’indirimbo zisanzwe (secular) bafite indirimbo zarebwe cyane kurusha izindi kuri Youtube mu Rwanda, mugenzi we The Ben na we aza amugwa mu ntege. Ibi bikaba ikimenyetso cy’uburyo aba bahanzi bakunzwe mu Rwanda.

Mu bafana babo, usanga iteka babagereranya bamwe ugasanga bavuga ko Meddy azi gutondekanya amagambo aryoshye mu ndirimbo ariko The Ben akamurusha ubuhanga mu muziki.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MY VOW YA MEDDY YUMVIKANAMO N' IJWI RYA THE BEN











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND