RFL
Kigali

Jadon Sancho yasesekaye i Manchester! Akamwemwe ku bafana b’iyi kipe bahamya ko babonye Cristiano mushya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/07/2021 0:49
0


Akamwemwe ni kose ku bafana b’ikipe ya Manchester United yamaze kwerekana Umwongereza ukubutse mu gikombe cy’u Burayi wakiniraga Borussia Dortmund, Jadon Sancho, wasinye amasezerano y’imyaka itanu iri imbere, ubu intero n’inyikirizo muri uyu mujyi mwiza kandi w’imikino iragira iti “Manchester United yabonye Cristiano Ronaldo mushya’.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, nibwo Manchester United yerekanye ku mugaragaro rutahizamu Jadon Sancho watanzweho Miliyari 101 Frw.

Nyuma y’igikorwa cyo kwerekana uyu mukinnyi watsindiye Dortmund ibitego 50, abafana ba Manchester United basazwe n’ibyishimo maze bavuga iribari ku mutima, bavuga ko bashimira cyane ubuyobozi bw’iyi kipe yatekereje kuzana Sancho ndetse banemeza ko nta kabuza babonye umusimbura wa Cristiano Ronaldo wabakoreye amateka akomeye.

Sancho yasinye amasezerano y’imyaka itanu muri iyi kipe ishaka kugaruka ku rwego rw’amakipe yegukana ibikombe bikomeye i Burayi.

Zari inzozi za Jadon Sancho gukinira ikipe ya Manchester United, ndetse akaba agarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka ine yari amaze mu Budage akinira Borussia Dortmund.

Hari hashize igihe kirekire Manchester United yiruka kuri uyu mukinnyi ariko Dortmund ikayishyiriraho igiciro gihanitse, bigatuma igurwa ry’uyu mukinnyi rigenda biguru ntege.

Man.United yabanje gucibwa na Dortmund miliyoni 100 z’ama-Pound yanga kuzishyura, igarutse icibwa 90 nabwo yanga kuzishyura, ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Budage bubabwira ko umukinnyi wabo atagurishwa.

Jadon Malik Sancho ukomoka mu Bwongereza yavutse ku itariki 25 Werurwe 2000, Uyu musore yanyuze mu makipe y’abakiri bato ya Watford na Manchester City mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Borussia Dortmund ya kabiri mu gihe mu mwaka wa 2017 aribwo yasinye amasezerano yo gukina nk’umukinnyi wabigize umwuga ahita azamurwa muri Borussia Dortmund nkuru akinira kugeza magingo aya.

Sancho avuye muri Borussia Dortmund ayikiniye imikino 137 mu myaka ine ayimazemo, yayitsindiye ibitego 50.

Sancho yerekanwe nk'umukinnyi mushya wa Manchester United

Umutoza Ole yiteze umusaruro ukomeye kuri Sancho muri Manchester United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND