Kigali

MTN irizihiza isabukuru y’imyaka 5 ya “Yolo” mu gitaramo yatumiyemo Niyo Bosco, Miss Amanda n’abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/07/2021 16:18
0


Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu imaze itangije serivisi za Yolo mu gitaramo yatumiyemo abahanzi Niyo Bosco ukunzwe mu ndirimbo ‘Piyapuresha’, aba Dj n’abakobwa begukanye amakamba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.



Ni mu gitaramo gikomeye kiba ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 23 Nyakanga 2021, guhera saa kumi n’ebyiri, ku nsanganyamatsiko igira ati “Iremere Wubahwe” ku ntego yo gutinyura no gushyigikira urubyiruko rw’u Rwanda

Gahunda ya “MTN Yolo Pack” ni serivisi imaze imyaka itanu ikoreshwa n’urubyiruko, bakisanzura mu guhamagara inshuti n’imiryango no gukoresha internet yihuta mu buryo bubahendukiye.

Gukoresha iyi gahunda ukanda *154#, ugahitamo internet, cyangwa guhamagara. Ushobora guhitamo ipaki y’umunsi cyangwa iy’icyumweru.

Binyuze muri iyi gahunda, MTN yateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ryegukanwe na Miss Ingabire Grace, ndetse yateye inkunga igitaramo gikomeye cya Kigali Summer Festival 2019 cyabereye muri Camp Kigali.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Abakiliya n’Ikoranabuhanga muri MTN, Yaw Ankoma Agyapong, yavuze ko urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda kandi nibo b’ejo hazaza h’Igihugu.

Avuga ko binejeje kuba MTN yarashyizeho gahunda ya ‘Yolo’ ifasha urubyiruko kwisanzura mu ikoranabuhanga, bakabasha gusingira amahitamo yabo.

Ati “Ni byiza ko twabashyiriyeho urubuga n’uburyo bubafasha gukomeza kugera ku bihambaye mu mahitamo y’ubuzima bwose bakwisangamo.”

Akomeza ati “Uyu mwaka ‘Yolo’ yujuje imyaka itanu tuzayihiza ku insanganyamatsiko “Iremere Wubahwe”, izatanga ubufasha ku rubyiriko haba mu bugeni n’ubuhanzi cyangwa se ubumenyi mu ikoranabuhanga.” 

Bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, iki gitaramo kiraba hifashishijwe ikoranabuhanga, aho kiyoborwa n’Umunyamakuru wa Magic Fm, Dj Anitha Pendo akaba n’umushyushyarugamba ubimazemo igihe kinini.

Iki gitaramo kandi cyatumiwemo Guru wo muri Trendy Shadow, umunyamideli Yannick, umuraperi akaba n’umusizi Kivumbi, Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021 na Kayirebwa Marie Paul wambitse ikamba rya Miss Popularity 2021 akaba na Ambasaderi wa MTN ndetse, umuhanzi Confy na Dj Sonia.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Abakiliya n’Ikoranabuhanga muri MTN, Yaw Ankoma Agyapong, akomeza avuga ko bishimiye gukorana n’uru rubyiruko mu kwizihiza imyaka itanu ishize gahunda ya ‘Yolo’ ifasha urubyiruko kwisanzura mu ikoranabuhanga.

Mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru, MTN yanateguye amahugurwa azaba mu Ukwakira 2021, azahuza abafite ubumenyi mu bintu bitundukanye bungurane ibitekerezo.

Ba rwiyemerezamirimo baherutse gutoranywa muri gahunda yiswe “Level Up your Biz” nabo bazahabwa umwanya wo kuganira n’urubyiruko ku rugendo rwabo

Level Up your Biz’ ni amahirwe yo kugira ubumenyi bwisumbuye mu miyoborere kuri ba rwiyemezamirimo bafite imikoranire mu ikoranabuhanga.

Urubyiruko rufite impano n’abandi bazahabwa umwanya wo kuzigaragaza no kuvuga inkuru y’urugendo rwabo ku buryo byafasha benshi bari mu kigero kimwe.

MTN Rwanda irayoboye ku isoko ry’itumanaho ngendanwa mu Rwanda. Guhera mu1998, yakomeje gushora imari mu kwagura no kunoza imikorere y’umuyoboro wayo ndetse kuri ubu yishimiye kuba ku mwanya wa mbere nk’umuyoboro wa interineti mu Rwanda.

MTN Rwanda igeza serivise zo ku rwego rwo hejuru abafatabuguzi bayo, zirimo ndetse n’udushya nk’iya MTN Irekure itanga amainite yo guhamagara na bundle za interineti ku muntu.

Iyi sosiyete kandi iri imbere mu gutanga serivise z’imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo ikanazigama.

MTN yateguye igitaramo gikomeye cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ya “Yolo” kibera ku mbuga nkoranyambaga zayo Guru wo muri Trendy Show wihariye mu gusiga ibirungo by’ubwiza yatumiye muri iki gitaramo

Umubyinnyi Titi Brown Dancer uzwi mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye

Umubyinnyi Jojo Breeezy

Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021Umuraperi akaba n’umusizi Kivumbi uherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise “Umudugudu”








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND