RFL
Kigali

Tokyo 2020: Abakinnyi b’Abanyarwanda baserutse mu mwambaro wa Made in Rwanda mu birori byo gufungura imikino Olempike - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/07/2021 14:12
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, nibwo imikino Olempike 2020 iri kubera i Tokyo yafunguwe ku mugaragaro, ibirori abakinnyi bahagarariye u Rwanda baserutsemo mu mwambaro mwiza wakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda).



Ibirori byo gufungura iyi mikino bikaba byabaye saa Saba z’amanywa za Kigali, bikaba byabereye kuri Stade nkuru y’igihugu cy’u Buyapani izwi nka ‘Olumpic Stadium’ bikaba byafunguwe n’umwami w’abami Naruhito.

Ibi birori kandi byabereye i Tokyo byitabiriwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Muri ibi birori abakinnyio bazahagararira u Rwanda muri iyi mikino baserutse mu mwambaro mwiza wakorewe mu Rwanda n’uruganda rwa Moshions ya ‘Made in Rwanda’.

Abakinnyi b’u Rwanda bamaze hafi ibyumweru bitatu mu Buyapani bitegura iyi mikino bashaka gukoreramo amateka, kuko bamaze ibyumwweru bibiri bacumbitse kandi bitoreza mu mujyi wa Hachimantai mu majyaruguru y'u Buyapani, bagera i Tokyo muri 'Village Olympique' mbere yuko irushanwa ritangira.

Abo bakinnyi bazaba bayobowe na:

ü  Yankurije Marthe w'imyaka 27 uzasiganwa mu kwiruka 5,000m, mu bagore

ü  Hakizimana John w'imyaka 25 uzasiganwa marathon, mu bagabo

ü  Mugisha Moise w'imyaka 25 uzasiganwa ku magare, mu bagabo

ü  Agahozo Alphonsine w'imyaka 24 uzasiganwa koga 50m, mu bagore

ü  Maniraguha Eloi w'imyaka 27 uzasiganwa koga 50m mu bagabo

Aba bakinnyi bavuga ko biteguye neza, bitezweho guhindura amateka bagahesha igihugu cyabo umudali cyangwa (imidali wa mbere) mu mikino olempike.

U Rwanda ntiruratwara umudali n'umwe mu mikino olempike, gusa rufite umudali umwe mu mikino paralempike y'abamugaye watwawe na Jean de Dieu Nkundabera i Athens mu 2004.

Imikino Olempike y’i Tokyo iratangira gukinwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga isozwe tariki ya 08 Kanama 2021.


Abakinnyi b'u Rwanda baserutse mu mwambaro wa Made in Rwanda mu birori byo gufungura imikino Olempike


Abanyarwanda mu mwambaro wakorewe mu Rwanda mu Buyapani

Abanyarwanda bahigiye gukura imidali mu Buyapani





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND