Kigali

Inka ngufi yabonetse ku isi, iyo iri hagati y'ihene cyangwa intama iribura-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/07/2021 14:30
0


Iyo uvuze inka, abenshi ikibaza mu mutwe, ni itungo rirerire, gusa birashoboka ko inka nayo yahura n'uburwayi bw'ubugufi ukaba wayigereranya n'itungo rigufi. Inka ngufi ku isi yagaragaye mu gihugu cya Bangaladersh aho iba iri kumwe n'ihene ikarutwa nazo.



Iyi nka yiswe akazina ka Rani, ifite uburebure bwa cm 51, igapima ibiro 26. Iyi nka kandi uyoroye hari igihe ayiterura akayikikira. Aborozi bo muri Bangaladesh basabye ko iyi nka Rani yajya mu gitabo cy'amateka 'Guinness World Records' aho bemeza ko ariyo nka ngufi ku isi.


Umuyobozi mukuru muri Shikor Agro Industries ikora ibikorwa by'ubworozi, Mohammad Salim yemera ko igihugu cya Bangaladesh ari cyo cyonyine gifite inka ngufi ku isi. Iyi nka yabo ngufi, ntabwo izakura ngo babe bagira icyizere kuko imaze imyaka 2 ivutse nk'uko ikinyamakuru trtworld kibivuga. Salim ati: "Turizera cyane ko iyi nka izaba ariyo nto (ngufi) cyane ku isi; ni iy'amateka niyo uyireba iba itangaje ".


Iyo iyi nka iri mu zindi biba bitangaje cyane


Iyi nka kandi ishobora kunyura munsi y'ihene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND