RFL
Kigali

Miss Rwanda 2016 yababajwe n'umukinnyi yakundaga wasezeye ruhago, Bamporiki Edward na we yunga murye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/07/2021 17:03
4


Uwahoze ari umuzamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Kwizera Olivier nyuma yo gusezera kuri Ruhago yababaje benshi bamukundaga barimo Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly ndetse na Bamporiki Edward.



Kwizera Olivier kuri uyu wa 4 aganira na Radio Flash nibwo yatangaje ko asezereye ku mugaragaro umupira w'amaguru, ijambo ryatunguye benshi ndetse abakurikiranira hafi Siporo mu Rwanda bababazwa n'uko Kwizera Olivier w'imyaka 27 asezeye imburagihe.

Buri umwe yabyakiriye ukwe, ndetse kuri buri rwego mu Rwanda ntihabura umuntu ugaruka kuri iyi nkuru y'isezera rya Kwizera Olivier wafatwaga nk'umuzamu wa mbere mu Rwanda.


imyaka 27 niyo Kwizera Olivier yasezereyeho ruhago 

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter Miss Rwanda mu 2016 Mutesi Jolly yatangaje ko mu gihe gito atangiye gukurikirana umupira w'amaguru yari umukunzi wa Kwizera Olivier. 

Yagize ati" mugihe gito ntangiye guha umwanya wanjye umupira w'amaguru, yari umwe mu bazamu nakundaga (Kwizera Olivier) mbabajwe n'ukuntu amanitse amaboko agasezera ku mupira w'amaguru. Mu by’ukuri noneho nemeye ko umupira w'amaguru ari ikiyobyabwenge kuri bamwe. Gusa amahirwe masa mubyo werekejemo."


Miss Rwanda ni umwe mu bantu b'ikitegererezo mu rubyiriko 

Munsi y'ubu butumwa, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko bwana Bamporiki Edward yashubije Miss Mutesi Jolly ko na n’ubu Kwizera Olivier bakimukeneye agira ati: “Turacyamukeneye cyane”. 


Abantu bamwe batangiye gahunda yo gusaba Kwizera Olivier ko yakisubiraho ku cyemezo yafashe akagaruka mu izamu kuko u Rwanda rukimukeneye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bikorimana erneste2 years ago
    Kwizera. turamucyeneye ni yisubireho kucyemezo yafashe.
  • Mucunguzi eric2 years ago
    Mbabajwe Nukowabausezeye usezeyentanishema uheshejeigihugu cyacugusaushatse wavuguruzauwomwanzuro wafasheugakomeza turacyagukeneyeho byinshi
  • coco2 years ago
    Abatazi umupira barasetsa ye ngo baracyamukeneye ?? Gutanga assist agatsindwa ibitego by’ubujinga : Cecafa Kagame Cup yabereye atera umutwe swata APR FC vs Yanga, gutsindisha APR FC 0- 1 Rayon sport kuri finale y’igikombe cy’agaciro 2016, gutsindisha Amavubi vs Ivory Coast atanga assist, gutsindisha Black stars muri South Africa, gustindisha Rayon sport atanga assist kuri gasogi United, kurya amafaranga 1 million ya gasogi united akabesha ko imurimo million 99, kubona 2 red cards mu marushanwa nyafurika bikagira ingaruka mbi ku Amavubi, gutoroka camp akigendera adahawe permission, gufata ku mugongo w’ingona kandi bibujijwe ibyo byose bituma aba umukinnyi utagishoboye usibye guhagarika ruhago kuko adatanga umusaruro ukenewe. Ese ko bamuvugira kuki ntawe uvuga Bukuru Christophe ? Honorable Minister Bamporiki kuko adatanga comment kuri capitaine w’umukobwa wa Equipe nationale ya Basketball akayitanga ku mukinnyi wasezeye ?
  • NDEREYIMANA JEAN PAUL 2 years ago
    Kuba yahagaritse gusamira igihugu bishoboka ko aba afit'impamvu ahubwo abategetsi bagerageze kumuba habi bamubaze kumbure yokwisubiraho.





Inyarwanda BACKGROUND