Kigali

Apotre Gitwaza: Abanyafurika baba mu mahanga bazagaruka, benshi ku Isi bazifuza kwitwa abanyafrika, Perezida wa mbere wa Afrika azava...-UBUHANUZI 7

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/07/2021 12:37
3


Apotre Dr Paul Gitwaza Muhirwa Umuyobozi Mukuru wa Zion Temple ku Isi yahanuriye umugabane wa Afrika ko ugiye kuba igikomerezwa ku Isi, abanyafrika baba mu mahanga bakagaruka kubaka Afrika ndetse benshi mu batuye Isi bakifuza kwitwa Abanyafrika.



Intumwa y'Imana Dr. Paul Gitwaza yahanuriye Afrika tariki 19 Nyakanga 2021 ku munsi usoza igiterane 'Afrika Haguruka' cyo muri uyu mwaka wa 2021. Ubu buhanuzi 7 kuri Africa, uyu mukozi w'Imana uri kubarizwa muri iyi minsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabusangije abantu ku mbuga nkoranyambaga akoresha atangaza ko Imana ifitiye umugambi Afrika. Ati "Imana ifitiye umugambi Afurika. Umugambi wayo ni ukwinjiza Afurika muri gakondo yayo no gukoresha uyu mugabane muri ibi bihe byanyuma mu gusakaza ubutumwa bwayo kw'Isi hose".

Apotre Dr. Gitwaza yahanuye ko igihe kizagera umugabane wa Afrika ukitwa izina rishya ariryo Leta Zunze Ubumwe za Afrika, ukazaba ufite imijyi itanu ikomeye aho ururimi rw'Igiswahili ari rwo ruzaba rukoreshwa cyane. Ntabwo yavuze igihugu Perezida wa mbere wa Afrika azaba akomokamo, gusa yavuze ko icyo gihugu ari icyo muri Aftika ndetse kikaba kivuga Icyongereza. Uwo mu Perezida azana azi Igiswahili ndetse yubaha Imana. Yahanuye kandi ko abanyafrika baba mu mahanga bazagaruka ndetse abantu benshi ku Isi bakifuza kwitwa Abanyafrika kuko bizaba ari iby'agaciro.

Dore Ubuhanuzi 7 kuri Afurika bwahanuwe na Apotre Dr Paul Gitwaza

1. Igihe kizagera aho uyu mugabane uzitwa Leta zunze ubumwe za Afurika

2. Umugabane wa Afurika uzagira imigi itanu ikomeye kandi Igiswahili nicyo kizaba ururimi rw’Abanyafurika

3. Afurika izagira ikicaniro gikomeye cy’amasengesho no kuramya

4. Perezida wa mbere wa Afurika azava mu gihugu cyo muri Afurika kivuga Icyongereza, azaba azi Igiswahili, kandi azaba atinya Imana

5. Abanyafurika bari mu mahanga bazagaruka, baze kubaka Afurika

6. Kwitwa Umunyafurika bizaba ari ibyagaciro cyane kandi abantu benshi kw’Isi bazabyifuza

7. Abanyafurika bazavuga ubutumwa mu bihugu bya Aziya (Irak na Iran), kandi Afurika izagira ubusabane bwiza na Isiraheli, kandi izaba umugisha ku mahanga


Apotre Dr Gitwaza yahanuriye umugabane wa Afrika ibintu bikomeye

KANDA HANO UREBE APOTRE DR. GITWAZA AHANURIRA AFRIKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nzabamwita Jean 3 years ago
    Ubwo buhanuzi nibwo kdi nukuri ngendeye kuri president wafurika uzava mugihugu gikoresha English, utinya imana kandi uvuga igiswahili bigaragarako azava muri knya ariwe William ruto ubu deputy president wicyo gihugu kdi yubaha imana cyane kdi azitabira amatora akurikira ya 2022
  • bandorazacharie5@gmail.com3 years ago
    Komeza wishakire ubutunzi bwisi naho ibyo kuvuga ubutumwa byo recyeraho bifite benebyo wowe komeza uragire abo batinganyi bakwihere inoti hanyuma iminsi yawe yo kubaho nayo ibe yicuma hanyuma Imana izakwereke ko ibyowirukanyiye byose ucurika abantu wiyita amazina ushaka ibyubahiro byisi wavuye kuri pastor ujya kuri Bishop ubona nibihaije uti ubu ndi apotre ubu uranahanura wabaye umuhanuzi sir base de quoi rien . ibyo byose mugishaka ibyubahiro byisi gusa uzihangane ntuziyite Imana doreko iyo mumaze kubona ibyisi mwabishyikiriye muhita mwumva igisigaye arukwiyita Imana.
  • bandorazacharie5@gmail.com3 years ago
    Wa koze kwikirigita ugaseka Bazavugubutumwa ngo he? Wibwiye se ko Iran na Irak ntabutumwa buhavugirwa wabuvugiye murabo batinganyi urimo bakubwiye ko muri Iran cg Irak Hari abatinganyi Amaco yinda gusa ngo nawe yahanuye yewe kugira umubano mwiza se na Israeli nukuwugirana n'Imana ubuze kuvuga umubano mwiza na Nyiribiremwa Israel se yabanje ikagirana umubano mwiza nabo bavukana borirwa bica umunsi kumunsi.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND