Kigali

Bagiye kare! Kwizera Olivier ayoboye urutonde rw’Abakinnyi 10 b’abanyarwanda basezeye ku mupira w’amaguru imburagihe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/07/2021 11:44
3


Mu busanzwe bimenyerewe ko umuntu asezera ku kazi cyangwa ahabwa ikiruhuko iyo ageze mu za bukuru, imbaraga z’umubiri zitangiye kumubana nke, gusa biba agahomamunwa iyo urubyiruko rwari rugeze aho gutanga imbaraga zarwo mu bikorwa bitandukanye byo kubaka igihugu ariko ntibikorwe, ibyo benshi bafata nk’ubugwari.



Mu minsi ishize byakunze kuvugwa ko urwego rw’umupira mu Rwanda rudafasha ngo runorohereze umukinnyi kubaho neza no gutegura ejo hazaza heza abikesha umupira akina, aribyo bituma bamwe mu bakinnyi baba baratangiye uyu mwuga bizeye kuzagira kinini bawukuramo, ariko babona imbogamizi zirimo bagahitamo gusezera bakiri bato bakajya gushakira ubuzima ahandi.

Gusa kuri ubu uru ntabwo rwaba urwitwazo kuko umupira wo mu Rwanda wazamuye urwego, ushorwamo amafaranga menshi cyane ku buryo umukinnyi witwaye neza ashobora guhabwa amafaranga ari hehjuru ya Miliyoni 20 za Recruitment n’umushahara urenze ibihumbi 600 ku kwezi mu gihe cy’imyaka ibiri, ibi byatumye n’banyamahanga benshi basigaye baza gushakira amaronko mu Rwanda.

Ntabwo ari ibyo gusa byatuma umukinnyi asezera akiri muto, kuko n’imvune za hato na hato zatumye hari bamwe mu bakinnyi basezera imburagihe ku mupira w’amaguru.

Kuri ubu ikindi kibazo cy’ingutu gishobora gutuma umubare munini w’abakinnyi usezera imburagihe, ni imyitwarire n’imitekerereze yabo. Abakinnyi benshi baharaye kunywa ibiyobyabwenge bituma basubira inyuma mu mitekerereze ndetse bikabatera kudohoka ku ntego zabo baba barihaye, bikaba byabatera no gusezera burundu kandi baba bagifite imbaraga zo gutanga.

Gusa hari n’abasezera bagatangaza ko kurya amafaranga yo mu mupira w’amaguru bitoroshye ndetse bisaba gukoresha inzira zitandukanye zirimo n’iz’ubusamo rimwe na rimwe abemera Imana usanga badakunda ndetse batanakora, bagahitamo kujya gushakira ubuzima ahandi.

Urutonde rw’abakinnyi 10 b’Abanyarwanda basezeye ku mupira w’amaguru imburagihe:

10. Hegman Ngomirakiza


Hegman wabaye umukinnyi ukomeye muri APR FC, amaze imyaka itanu yarasezeye burundu ku mupira w’amaguru, nyamara benshi barabonaga ari umwe mu nyenyeri zizamurikira ikipe y’igihugu mu myaka iri imbere.

Uyu mukinnyi wafashije APR kwegukana ibikombe 5 bya shampiyona, yasezeye ku mupira w’amaguru ku myaka 24 y’amavuko, impamvu y’isezera rye ntiyigeze imenyekana, gusa benshi bavuga ko yabonaga nta kigaragara akura mu mupira ahitamo kujya gushakira ubuzima ahandi.

9. Elias Uzamukunda


Uyu mukinnyi wafatwaga nk’umwe mu banyarwanda b’ikitegererezo ndetse bashobora kuzagera ku rwego rushimishije mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru, ubwo yerekezaga mu ikipe ya Nantes yo mu Bufaransia, ariko amahirwe yari afite yamunyuze mu myanya y’intoki, ku buryo magingo aya utamenya ko yakinnye umupira w’amaguru.

Uyu mukinnyi wakiniye ikipe y’igihugui Amavubi, amaze imyaka ine yararetse umupira w’amaguru ajya guhiga ubundi buzima, nyuma yo gushoberwa yabuze ikipe yerekezamo.

Uzamukunda yaretse umupira w’amaguru afite imyaka 26 y’amavuko, mu gihe abanyarwanda bari biteze ko ari we rutahizamu uzarokora ikipe y’igihugu Amavubi mu bihe bitandukanye. Ikipe ya nyuma Elias yakiniye ni Avoine OCC yo mu byiciro byo hasi mu Bufaransa, tyakiniye umwaka umwe hagati ya 2016-2017.

8. Turatsinze Hertier


Uyu mukinnyi watanzweho akayabo ategurwa kuzaba umukinnyi mwiza, dore ko yari umwe mu bakinnyi bazamukiye mu irerero rya FERWAFA, yasezeye ku mupira w’amaguru akiri muto cyane ndetse bikaba byaratunguye benshi nyuma yo kugerageza mu makipe y’imbere mu gihugu bikanga, birangira afashe umwanzuroy wo gusezera. Hertier ubu yibera mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu.

7. Kakira Suleiman


Kakira yari umwe mu bana batoranyijwe bashyirwa mu irerero rya FERWAFA, bategurwamo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’ejo hazaza, gusa uko yashakaga kuzamura impano ye ngo irenge imipaka ntibyamuhniriye kuko yahise asezera imbura gihe akajya gushakira ubuzima buri mu mupira w’amaguaru. Magingo aya, Kakira asigaye yibera i Dubai.

6. Barnabé Mubumbyi


Uyu wabaye rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, APR FC na Bugesera FC, ntaheruka gukoza ikirenge cye ku mnupira w’amaguru, nyuma yo kuva mu Rwanda agiye gushaka ikipe i Burayi ariko bikanga, agahita yishakirayo indi mirimo imuha amafaranga, ibyo gukina umupira w’amaguru abishyira ku ruhande.

Mubumbyi w’imyaka 26 y’amavuko, yakiniye Amavubi imikino 9 atsindamo igitego 1 mu myaka itandatu, akaba ari umwe mu bakinnyi batangaga icyizere cy’ejo hazaza, ariko byatunguye benshi bamenye ko atagikina ruhago ahubwo akora akazi gasanzwe kamuha amafaranga.u

5. Charles Tibingana Mwesigye


Uyu mukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’Isi cyabere muri Mexique mu 2011, amaze imyaka itatu adakoza ikirenge cye ku mupira w’amaguruu, nyuma yo kuva muri Bugesera FC mu 2018.

Tibinmukgana wavukiye muri Uganda yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi nkuru imikino umunani.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye arimo Proline yo muri Uganda, APR FC, Bugesera FC na AS Kigali zo mu Rwanda. Kuva yava muri Bugesera FC mu 2018, Tibingana yavuye mu mupira w’amaguru burundu ajya gushakira ubuzima mu bindi, nyuma yuko byari byamaze kunanirana.

4. Nizeyimana Alphonse (Ndanda)


Uyu wabaye umunyezamu w’amakipe akomeye mu Rwanda, yasezeye ku mupira w’amaguru akiri muto.

Aganira na Inyarwanda.com, Ndanda wahoze ari umunyezamu wa AS Kigali, yahishuye icyatumye asezera burundu ku mupira w’amaguru imburagihe akajya guhigira ahandi.

Yagize ati ”Ntabwo nzongera gukina umupira w’amaguru, nawusezeyeho burundu. Nakunze kugira imvune zo mu Ivi zari zarambase zikambuza gukina, mpitamo kureka umupira w’amaguru njya gushakira ubuzima ahandi”.

Nizeyimana Alphonse Ndanda yakiniye amakipe atandukanye arimo Esperance FC, Rayon Sports, Mukura VS na AS Kigali.

3. Nzarora Marcel


Ku myaka 27 y’amavuko, Nzarora wakiniye u Rwanda mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu 2011, yasezeye burundu gukina umupira w’amaguru avuga ko abitewe n’imvune za hato na hato zagiye zimwibasira.

Muri Kanama 2020 nibwo Nzarora yatangaje ko asezeye burundu gukina umupira w’amaguru, nyuma yo kuva muri Mukura akerekeza muri Ecosse gushaka ikipe akinira bikanga, avuga ko ibyo gukina abivuyemo ahubwo agiye gufata amasomo y’ubutoza. Nzarora yakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, APR FC, Musanze na Police FC zo mu Rwanda.

2. Rusheshangoga Michel


Uyu myugariro wari mu beza u Rwanda rwajyanye muri Mexique mu 2011, mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17, yasezeye burundu ku mupira w’amguru mu 2020 asanga umugore we muri Amerika.

Rusheshangoga wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, APR FC na AS Kigali, ubu asigaye atuye muri Amerika aho akora akazi gasanzwe katajyanye n’umupira w’amaguru. Rusheshangoga yasezeye ku mupira w’amaguru afite imyaka 26 y’amavuko.

1. Kwizera Olivier


Uyu munyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, wanakiniraga Rayon Sports, yatunguye benshi kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, ubwo yatangazaga ko asezeye ku mupira w’amaguru.

Kwizera yatangaje ko ari ibintu yatekerejeho igihe kirekire ndetse akaba yumva igihe cyari kigeze ngo abishyire mu bikorwa, avuga ko hari ibyo agiyemo bizamufasha kubaho adakinnye umupira w’amaguru.

Kwizera Olivier wari kumwe na bagenzi be mu ikipe y’igihugu Amavubi yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020, ikagarukira muri ¼, yasezeye ku mupira w’amaguru nyuma yo gukatirwa igifungo cy’umwaka gisubitswe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu munyezamu wakiniye Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo na APR FC yo mu Rwanda, yasezeye ku mupira w’amaguru afite imyaka 27 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yves3 years ago
    mwibagiwe na Ndahinduka Michael (Bugesera) kera twitaga Sisi
  • sisi3 years ago
    igituma basezera nuko baba barabeshye imyaka babona ibyangombwa byo kujya hanze bakigendera gushakayo ubuzima. Ubutaha muzatigezeho abatoza cg abanyamakuru ba siporo babivuyemo bakigira mu bindi.
  • Baryinyonza3 years ago
    Mwibagiwe TWAGIRAYEZU INNOCENT wazamukiye muri ESPERANCE , akajya muri police , akaza kujya muri MUKURA .. .hamwe na HABYARIMANA INNOCENT aka DIMALIA Abo bawuretse kubera amarozi no kubwirwa kwisiga amazirantoke mu ikipe imwe yahano iwacu



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND