RFL
Kigali

Uwabaye maneko muto wa FBI Richard Wershe Jr yayireze ayisaba Miliyoni $100 nyuma y’imyaka 30 afunzwe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:22/07/2021 13:43
0


Ibikorwa bye byakinwemo Filime muri Hollywood. Richard Wershe Jr wabaye maneko muto wa FBI inkuru ye ikomeje gufata indi ntera nyuma yo kurega abo yakoreraga akabaka asaga Miliyoni $100.



Richard Wershe Jr yatanze ikirego gisaba Miliyoni $100 abakozi n'abashinjacyaha ba FBI, abarega guhohotera umwana bijyanye n'igihe yakoreye FBI ayiha amakuru. Wershe, kuri ubu ufite imyaka 52, yamaze imyaka irenga 30 afunzwe nyuma yo guhamwa no gutunga ibiyobyabwenge Yatangiye afite imyaka 14, afatwa nk'umuntu wakoreye FBI mu kuyiha amakuru ari muto cyane mu mateka.

 

Ku wa kabiri, agaragiwe n'abo mu muryango we ku isabukuru y'umwaka umwe amaze afunguwe, yabwiye abanyamakuru ati "Ndashaka ko iki gice cy'ubuzima bwanjye gifungwa”. Wershe azwi nka "White Boy Rick", izina  rya filimi yakinwe mu 2018 ishingiye ku kazi ko kuneka yakoze akiri umwana amaherezo agafungwa.


Bamwe mu bari abapolisi ba Detroit, abakozi ubu bari mu kiruhuko cy'izabukuru ba FBI, na bamwe mu bashinjacyaha ba Amerika n'umujyi wa Detroit, arabarega mu kirego cye.Umuvugizi w'ibiro bya FBI bya Detroit yanze kugira icyo avuga ku kirego kuko kiri mu nkiko.Mu kirego cy'impapuro 10, Wershe avuga ko yabanje kwegerwa n'abakozi ba leta nyuma y'uko se agiye kubwira FBI ko umukobwa we akundana n'umucuruzi uzwi w'ibiyobyabwenge.

Yibuka inama zihoraho yagiranaga n'abakozi ba FBI n'abapolisi ba Detroit, zo kugira ngo abahe amakuru y'amatsinda acuruza ibiyobyabwenge muri Detroit. Mu kigero cye agira ati: "Iyo ntaza kuba umuntu uha amakuru abo bantu, ntabwo nari kujya mu matsinda y'ibiyobyabwenge cyangwa mu byaha ibyo ari byo byose."

Wershe avuga ko "yahatiwe" gukomeza ako kazi, n’ubwo yaberetse ko hari ubwo yari agiye kwicwa n'abagizi ba nabi b'aho ubwo bari bacyetse ko akorana na FBI.

Nyuma y'imyaka ibiri akorana n'abashinzwe umutekano, Wershe yashyizwe ku rundi ruhande. Mu 2015 yabwiye ikinyamakuru The Guardian ko "yahumishijwe" n'amafaranga, abagore, no gutunga ibintu.Ku myaka 17 yahamijwe n'urukiko rwa Michigan gutunga cocaine. Akazi ke ko kuneka ntikemewe mu rukiko, akatirwa gufungwa burundu.Yabwiye Guardian Ati "Narayobejwe. Naciye mu nzira ntigeze ntekereza ko izagira ingaruka ku buzima bwanjye bwose."

Inkomoko: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND