RFL
Kigali

Mu kwizihiza amezi abiri amaze arushinze, Meddy agiye gushyira hanze indirimbo “My Vow” “yahimbiye umugore we”-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/07/2021 23:53
0


Yifashishije amashusho, Meddy amaze gutangaza ko indirimbo ‘My Vow’ ijya hanze kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021, itariki ihura neza neza n’itariki yasezeraniyeho n’umugore we kubana akaramata mu mezi abiri ashize.



'My vow' ugenecyereje bishaka kuvuga “isezerano mpaye uwo tugiye kubana” ikaba ari indirimbo tutatinya kuvuga ko Meddy yayihimbiye umugore we “ku bw’isezerano bahanye” ubwo barushingaga tariki ya 22 Gicurasi 2021 dore ko n’urupapuro rwamamaza iyi ndirimbo hariho ifoto y’umugore we n’amagambo “Queen of Sheba” (Umwamikazi wa Sheba). 

Ni indirimbo ya Meddy nshya yamaze gutangaza ko izajya hanze ejo (mu masaha make ari imbere), iyi ikaba ari imwe mu ndirimbo za Meddy zari zitegerejwe na benshi mu Rwanda no mu mahanga muzo yasezeranije abakunzi be harimo n’amashusho y’ubukwe bwe yabemereye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021 nibwo yatangaje ko mu bihe bidatinze aza gushyira hanze indirimbo ye yifashishije ifoto igaragaza umufasha we Mimi yambaye ikamba ry’umwamikazi koko n’amagambo yanditseho ngo “Queen of Sheba” (Umwamikazi wa Sheba) yongeraho ati: “Queen of Sheba’ yajya hanze umunota uwo ariwo wose.”

Benshi bakomeje kumubaza babinyujije mu bitecyerezo batanze igihe nyacyo iyi ndirimbo igira hanze aryumaho. Icyo gihe Sat B, umuhanzi banakoranye indirimbo, yari yamaze kwemeza ko “ibintu abona ari umuriro” akoresheje emoji.

Nyuma y’amasaha agera kuri 13 ibintu Meddy yabihaye indi ntera atangaza ko indirimbo yise ‘My Vow’ izajya hanze ejo n’amashusho yayo akaba yabitangaje yifashishije amashusho y’amasegonda 15 amugaragaza yambaye imyenda y’umweru ari kumwe n’umufasha we.

Bamwe mu babonye aya mashusho bagaragaje ibyishimo bagira bati umwami yagarutse reka impeshyi iryohe abandi bati reka gukomeza gukina n’imitima y’abantu ushyire indirimbo hanze. Ubwo twakoraga iyi nkuru, abarenga ibihumbi 32 banyuze kuri Instagram ya “Meddy Only” bari bamaze kureba ayo mashusho kuri Youtube.Uburyo iyi ndirimbo yishimiwe cyane itarasohoka, bigaragaza ko “ishobora kuzarebwa cyane” ndetse ikaba yagera ikirenge mucy’izindi ndirimbo z’uyu muhanzi zimaze kurebwa cyane, urugero rufatika twavuga nka “Slowly”, mu myaka itatu imaze kurenza Miliyoni 51 z’abayirebye, ibintu bitamenyerewe cyane mu muziki wo mu Rwanda.Ubutumwa bwa Sat B


KANDA HANO WIHERE IJISHO AMASHUSHO Y’UMUSOGONGERO W’INDIRIMBOMY VOW YA MEDDY

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND