RFL
Kigali

Umunyamakuru Gloria Mukamabano wa RBA yahishuye uko yaririmbye mu ndirimbo ya Bull Dogg n’iya Fireman bataziranye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/07/2021 22:16
1


Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Gloria Mukamabano akaba anashinzwe gukurikirana progaramu n'imikorere bya KC2 Tv, yatangaje ko n’ubwo ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo z’indirimbo z’abaraperi Bull Dogg na Fireman yaziririmbyemo batarahura imbonankubone.



Tariki 7 Ukuboza 2016, Gloria Mukamabano yaririmbye inyikirizo mu ndirimbo ‘Ubuto bwanjye’ y’umuraperi Fireman iri mu ndirimbo zakunzwe z’uyu muraperi kuva mu myaka itanu ishize, ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize n’umudiho wayo.

Ni indirimbo ivuga ku bana bakuranye bibukiranya ibihe by’ubuto bwabo birimo udukino, ibihe bya cyera, inshuti bari basangiye, uko bihishaga munsi y’urugo n’ibindi. Fireman na Gloria baririmba bavuga ko bifuza gusubira muri ibyo bihe.

Ijwi ry’uyu munyamakuru rinumvikana mu ndirimbo ‘Bye bye Nyakatsi’ y’umuraperi Bull Dogg n’izindi. Ndetse yigeze gushinga itsinda ry’umuziki n’umuhanzikazi Deby usigaye wiga mu gihugu cya Pologne.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021, Gloria Mukamabano yavuze ko yaririmbye muri izi ndirimbo akimara gusoza amashuri yisumbuye biturutse ku busabe bwa Producer Devydenko wabaga yakoze injyana (Beat) akamusaba ko yazaririmbamo.

Avuga ko yajyaga muri studio akaririmba muri izi ndirimbo atarahura n’aba baraperi. Ati “Habaga hari indirimbo kwa Producer Devydenko, hanyuma ni kwa kundi usanga abantu bakora ama ‘beat’ atandukanye rero yajyaga akora ama ‘beat’ ugasanga wenda ahamagaye ba Bull Dogg baririmbyemo, ba P Fla, noneho icyo gihe rero niba nari kuri Hit simbizi akenshi yarambwiraga ati ‘waje ukaririmba muri chorus (inyikirizo) y’indirimbo runaka.”

Akomeza ati “Ahubwo ngiye kubasetsa ikintu ntabwo twigeze duhura. Ndumva tutarigeze duhura, ni ukuvuga ngo naragendaga akambwira ati ‘hari indirimbo, ni umuntu bita P Fla wayiririmbyemo ngwino uririmbe. Nkumva, nakumva biryoshye nkaririmbamo nkigendera.”

Gloria wakoreye ibitangazamakuru bikomeye mu Rwanda avuga ko amagambo yaririmbye muri izi ndirimbo kenshi yasangaga yanditse, cyangwa se akagendera kubyo aba baraperi babaga baririmbye agakora inyikirizo.

Avuga ko nyuma indirimbo zajyaga ku isoko zigakundwa mu buryo bukomeye. Ni ibihe avuga ko “byari biryoshye”, agashima imyandikire y’aba baraperi bakoranye.

Ashimangira ko atigeze ahura n’aba baraperi, ariko kandi ngo indirimbo yaririmbyemo zatanze umusaruro. Ati “Ni ibihe byiza.”

Uyu munyamakuru yavuze ko kuririmba ari ibintu byiza, kandi bimufasha kuruhuka mu mutwe. Akavuga ko muri iki gihe atabikora nk’umwuga.

Tariki 21 Mata 2018, Gloria yasohoye indirimbo ye bwite yise “Nseka kubwawe” imaze kurebwa n’abantu 15, 371. Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Davidenko muri studio “The Beat Machine”, ni mu gihe ‘Video Lyrics’ yakozwe na Mugabo Jerome.

Muri iyi ndirimbo yagarutse ku migisha Imana itanga ku bantu, kandi ibyiza ibakorera bikabasetsa.

Akimara gushyira iyi ndirimbo kuri shene ye ya Youtube, yashyize amashusho kuri Youtube ye avugamo ko ari umuhanzikazi w’indirimbo z’ubutumwa bwiza.

Yavuze ko yari amaze imyaka itatu adasohora indirimbo “kuko yari yabanje kureba no kumenya icyo ashaka”.

Icyo gihe yavugaga ko agarutse mu muziki, afite indirimbo zihindura abantu muri sosiyete, zubaka ubumuntu n’amahoro muri rubanda. Kuva icyo gihe ariko kugeza uyu munsi ntiyongeye kumvikana mu muziki.

Gloria Mukamabano ni Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda mu makuru no mu biganiro akaba n’umwe mu bayobozi ba Televiziyo KC 2. Yakuze akunda itangazamakuru, akora uko ashoboye kuva mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yiga indimi bituma yiga Ishami ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda.

Urugendo rw’itangazamakuru rwahereye kuri Contact Fm aho yavugaga amakuru mu rurimi rw’Igifaransa anakorera Radio 10 mu makuru y’Igifaransa akora n’ikiganiro cya mu gitondo saa tatu. Yakoreye Tv10 akimara gutangira, ni ibintu avuga ko yatangiye mu buryo bwamutunguye kuko yiyumvaga nk’Umunyamakuru wa Radio kurusha kuba uwa Televiziyo.

Gloria kandi yakoreye Royal Tv aho yavuye ajya gukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA kugeza n’ubu. Ni urugendo avuga ko rutari rworoshye rwamusabye guhuza n’amasomo yigaga muri Kaminuza no guhora yihugura.

Yishimira ko mu gihe amaze mu itangazamakuru yagize amahirwe yo kugirana ikiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Icyo gihe yakiriye Umukuru w’Igihugu ari kumwe na mugenzi we Jean Pierre Kagabo.

 Gloria Mukamabano yatangaje ko yaririmbye mu ndirimbo ya Bull Dogg n’iya Fireman bataziranye, ariko yishimira izina zamuhaye

Mu 2018, Gloria yasohoye indirimbo ye bwite avuga ko agiye gukomeza umuziki ariko ntiyahojejeho 

Gloria Mukamabano avuga ko ibintu byose bisaba kwihangana, guhora wiga wigira kubandi, kutirara no gusenga Gloria afite abana be babiri, umwe afite imyaka 7 undi afite imyaka 2

Gloria yakoreye ibitangazamakuru kuva kuri Contact Fm kugera kuri RBA

 

Gloria umaze imyaka 10 mu itangazamakuru yishimira ko yagize amahirwe yo kugirana ikiganiro na Perezida Paul Kagame

  

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO GLORIA MUKAMABANO YAGIRANYE NA RADIO RWANDA

">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NSEKA KU BWAWE' YA GLORIA

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UBUTO BWANJYE' YA FIREMAN NA GLORIA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Asimwe muton2 years ago
    Ndagukunda iman igigushigikira muribyose ndagukunda cyane pe





Inyarwanda BACKGROUND