RFL
Kigali

“Ari mu ijuru”- Christopher ku mubyeyi we umaze amezi atandatu yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/07/2021 21:06
0


Umuhanzi Muneza Christopher yanditse avuga ko yizera adashidikanya ko umubyeyi we umaze amezi atandatu apfuye, Nyagasani yamutuje aheza mu Ijuru.



Amezi atandatu arashize Nyina wa Christopher yitabye Imana azize uburwayi, hari tariki 21 Mutarama 2021.

Ku wa 4 Gashyantare 2021, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko umunsi mubi yagize mu buzima bwe “ari igihe yashyinguraga Nyina.”

Abantu batandukanye mu myidagaduro, inshuti ze, abavandimwe n’abandi baramukomeje, bifuriza umubyeyi we iruhuko ridashira.

Nyuma y’amezi atandatu Nyina yitabye Imana, Christopher yashyize ubutumwa kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021, avuga ko yizera ko umubyeyi we ari mu ijuru ndetse ko “yanabimwibwiriye mu nzozi”.

Uyu muhanzi yavuze ko agikomerewe no kwakira urupfu rw’umubyeyi we, kandi ko rimwe na rimwe yisanga ari kureba amafoto ari kumwe na Nyina agashaka “kumuhamagara kuri telefoni.”

Christopher yavuze ko umutima we wuzuye inzubitso nyinshi n’agahinda “ariko n’ibyishimo kuko umubyeyi we ubu ari mu ijuru.” Ati “Narose ambwira ko yagezeyo [mu Ijuru].”

Uyu muhanzi yavuze ko ubuzima butameze kimwe nk’igihe bari kumwe. Avuga ko amukumbuye kandi amukunda cyane. Christopher yapfushije Nyina hashize igihe gito apfusha Nyirakuru.

Christopher aherutse gutangaza ko yitegura gushyira ku isoko indirimbo nshya yise “Mi Casa”. Ni indirimbo agiye gusohora nyuma y’igihe kinini adakora mu nganzo, dore ko aheruka indirimbo “Breath’ yasohotse tariki 14 Gashyantare 2020.

Christopher yibutse Nyina umaze amezi atandatu yitabye Imana, avuga ko yamurose amubwira “ko ari mu Ijuru”

Christopher aherutse guteguza indirimbo ye nshya yise “Mi Casa”  

Umwaka wa 2021 wakomerekeje umutima wa Christopher, kuko yapfushije Nyina na Nyirakuru

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BREATH’ YA CHRISTOPHER

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND