Umuraperi w’icyamamare ugaragara ku rutonde rw’abahanzi bakomoka muri Ghana batunze agatubutse yagujije Shatta Wale Miliyoni $1.5 hibazwa impamvu yasimbutse umwanya ntaguze Sarkodie ariwe ufite ibigwi bihambaye n’agatubutse ka Miliyoni $15.
Hashingiwe ku makuru
yanyujijwe ku rukuta rwa Karllywiz rwa Twitter, Sarkodie, Shatta Wale, D-Back
na Stonebwoy nibo bahanzi bakize muri Ghana. Kuri uru rutonde rwakozwe rugaragaza
ko mu madorali y’Amerika Sarkodie atunze Miliyoni 15, Shatta Wale Miliyoni 11,
Samini Miliyoni 4, D-Black Miliyoni 4.5 naho Stonebwoy Miliyoni 8.
D-Black mu gusubiza ibyavuzwe, uyu mugabo w’umuherwe ufite inzu itunganya umuziki ya ‘Black Avenue Muzik’, yahise yisabira ko Shatta Wale yamuguriza nibuze Miliyoni 1.5 y’amadorali.
Yagize ati: “Ndakwinginze @shattawalegh nguriza Miliyoni $1.5.” ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter maze ababonye ubu butumwa bashaka kugira ngo bazane Sarkodie muri ibi bagira bati “kuki atagujije umuraperi waciye uduhigo dukomeye mu bihembo bya BET ubugira kabiri agasaba inguzanyo umwami wa dancehall” maze impamvu ikomeza kuba urusobe.
Aya makuru akaba
akomeje gucicikana mu gihe D-Black akomeje kwamamaza album ye yise Loyalty
Mu busanzwe yiswe Desmond Kwesi Blackmore, yavutse kuwa 12 Mutarama 1987 akaba akomoka muri Ghana ari naho
akorera umuziki n’ubushabitsi. Yamamaye mu njyana ya Hip Hop na Afrobeat.
Ikinyamakuru
cya Forbes Afrika muri Gicurasi 2019 cyamusohoye nk’umwe mubanye Ghana bahinduye
umuziki bakazanamo udushya bagahindura umukino.
Kuva yatangira umuziki mu mwaka wa 2009, amaze gukora
Album zigera kuri 6. Yagiye ahatanira akanegukana ibihembo binyuranye muri Ghana
no bice binyuranye by’isi.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA D-BLACK YITWA 'ENJOYMENT MINISTER'.
TANGA IGITECYEREZO