Buriya abagore ni ibiremwa byiza kandi bitangaje ku isi yose. Bafite ibintu bibatandukanya n’abagabo kandi mu buryo bugaragara. N’ubwo ariko batangaje baracyari abantu, bafite ibintu bitari byiza nk’abantu, bararakara cyangwa bakaba banakubabaza. Ibintu tugiye kukubwira hafi ya bose bakunda kubihisha abo bashakanye cyangwa abo bakundana.
Abagore hari ibintu baba bafite cyangwa bakora ku buryo baba batifuza ko hagira undi muntu ubibona, batitaye k’uwari we. Umuhungu namukunda mbese bakaba begeranye azakora uko ashoboye abimuhishe cyangwa amuhishe icyo kintu kimwe atifuza ko kibonwa, kandi azabigeraho.
Impamvu uyu mugore cyangwa umukobwa agihisha ni uko atekereza
ko uyu musore cyangwa umugabo nakibona aragira ibitekerezo bitandukanye n’ibya nyiracyo bikaba byanatuma havamo gushwana ku ruhande rumwe.
Gusa birasanzwe, ni imico isanzwe rwose. Uko byagenda
kose, niba umugabo akunda umugore, azakora iyo bwabaga akomeze amukunde,
icyo yabona cyose. Dore ibyo bakunda guhisha.
1.
Amasutiye
atameshe
Isutiye ni akantu abadamu na bamwe mu bakobwa bakunda
gukoresha cyane, ku buryo rimwe na rimwe gashobora kuburirwa isuku, kubera
umwanya muto wa nyirako, bigatuma agakoresha uyu munsi, ejo n’ejo bundi
kugeza igihe azabonera umwanya wo kukamesa atuje.
2.
Urwembe
rushaje
Ubusanzwe abadamu cyangwa abakobwa bakunda kugira
inzembe. Bakunda kuzihinduranya mu gihe bashaka kwiyogosha ku mibiri
yabo. Akenshi iyo barangije kuzikoresha bazibika ahantu, ugasanga ziri hamwe kuko
birabagora cyane guhora bagura inzembe.
3.
Utwo
bakoresha basukura mu mazuru yabo
Buri wese agira isuku yo mu mazuru. N’ab’igitsina gore
rero nabo ni uko, barabikora cyane. Batinya gusangira n’abandi bantu udukoresho
two mu mazuru bigatuma baduhisha kure nta n’iyindi mpamvu. Nta n’ubwo baba bashaka
kutubona ku karubanda cyangwa aho abandi batubona.
4.
Inshakwaha
zitogoshe
Niba utarabona umukobwa mukundana yambaye akantu
kamufunguye amaboko neza, uratekereza aba aguhisha iki ?Ahari nibyo akunda, niba ataribyo, burya ntabwo aba ashaka ko umubonera inshakwaha. Ahari ari gushaka
umwanya ngo abanze azikureho abone yisanzure.
5.
Umuco
wo kurya
Ntuzashukwe n’uko umukobwa mukundana cyangwa undi w’igitsina
gore mwigeze musangira akunda kurya Salade gusa cyangwa ibindi. Nimuba muri
kumwe ntabwo azemera kwishyira hanze, kuko atekereza ko bizamwicira umubano
ariko uzatungurwa nimumara kubana.
6.
Umusatsi
udasukuye
Bifata igihe n’umwanya munini gusukura umusatsi w’abagore,
nta n’ubwo bizamworohera kuwusukura buri munsi. Hari ubwo azibagirwa akagenda
atawusukuye, ariko nabyibuka uzabona ahindutse, ashake gutaha cyangwa ubone
ntamahwemo afite, hari n’ubwo uzumva arimo kwivugisha ngo imisatsi yanjye ,……
Muri rusange, nta kiremwa muntu cyavuga ko gitunganye,
buri wese agira ibitagenda neza. Ni nayo mpamvu n’imibanire y’abantu akenshi
itagenda neza, kubera ko abo bantu bombi nabo ntabwo ari ba miseke igoroye. Kuba
atari ba miseke igoroye rero ntibivuze ko urukundo rwabo rutakomeza imbere,
kubera ko ‘Urukundo iteka ruhuza abantu bafite ibitagenda muri bo, ni nacyo
kirukomeza’.
Inkomoko: Relrules
TANGA IGITECYEREZO