RFL
Kigali

Nel Ngabo yasohoye indirimbo ya gatatu kuri Album, avuga ko izayibanjirije zakiriwe neza-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/07/2021 15:00
0


Umuhanzi wo muri Kina Music, Nel Ngabo yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Sawa” yabaye iya Gatatu kuri Album ye ya kabiri ageze kure ategura.



Kuva mu ntangiriro za Mutarama 2021, Nel Ngabo ari gukora kuri Album ye ya Kabiri atarabonera izina. Ariko indirimbo hafi ya zose azakubiraho yamaze kuzikora.

Bitewe n’icyorezo cya Covid-19, yagiye akomwa mu nkokora no gufata amashusho y’indirimbo ze. Gusa, avuga ko ajyanishije n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo ariko azagenda asohora indirimbo iherekejwe n’amashusho.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘SAWA’ YA NEL NGABO

Muri Mutarama 2021, yasohoye indirimbo ya mbere kuri iyi Album yise ‘Solo’ imaze kurebwa n’abantu 875,707, naho mu mezi ane ashize yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Imyaka 3 Remix’ ya Daddy Cassa.

Ni indirimbo zicurangwa mu bitangazamakuru bitandukanye, zikanagaragara ku ntonde z’indirimbo zikunzwe.

Nel Ngabo yabwiye INYARWANDA, ko izi ndirimbo za mbere kuri Album ye zakiriwe neza, ashima ababigiramo uruhare bose.

Ati “Zakiriwe neza, naboneraho n’umwanya wo gushimira abarimo itangazamakuru, abafana n’abandi. Kugeza ubu Album ya kabiri buri ndirimbo yose iri gusohoka abantu bari kuyakira neza, n’iyi ndirimbo ‘Sawa’ ibitekerezo ndi kubona by’abantu bimeze neza rwose.”

Uyu muhanzi yavuze ko indirimbo ‘Sawa’ yasohoye ayitezeho gukundwa ashingiye ku mudiho uyigize n’ubutumwa yakubiyemo. Avuga ko ari indirimbo y’abakundana, ariko yakwifashishwa na buri wese.

Ati “Ni indirimbo ivuga ku rukundo watura umukunzi wawe […] ivuga ku bantu babiri bari mu rukundo bameze neza.”

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi hari aho agira ati  “ Ese uyu munsi waramutse ute? Ese warose Imana. Ese nanjye nari hafi aho? Sinashatse kuvugisha undi ntari narakuvugisha. Urabizi umunsi wanjye ntiwagenda nabi ari wowe wawutangiye.”

Umukinnyi w’imena mu mashusho y’iyi ndirimbo “Sawa” ni umukobwa witwa Uwase Bianca wizihiza isabukuru y’amavuko buri tariki 13 Nyakanga za buri mwaka.

Uwase avuga ko ubuzima bwe yabuhariye kubyina. Nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse, yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko “byari byiza” gukorana na Nel Ngabo, ashishikariza abantu kuyireba kuri Youtube.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Ishimwe Clement n’aho amashusho yafatiwe ku Irebero na Producer Meddy Saleh.

Nel Ngabo yifashishije umubyinnyi Uwase Bianca mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Sawa’


Nel Ngabo yavuze ko indirimbo ziri kuri Album ye ya kabiri ziri kwakira neza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SAWA’ YA NEL NGABO

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND