RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Jean d’Amour wo mu Ruhango winjiye mu ngoro y’Umwamikazi Elizabeth akaba yongeye kumuhamagara akamushimira

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/07/2021 9:10
0


Kuba umugabo biraharanirwa cyane, ugakura amaboko mu mufuka ugakora ukiteza imbere, bikaba akarusho warihangiye imirimo nk’uko Umunyarwanda Jean d'Amour Mutoni yatekereje ku mushinga wo guteza imbere urubyiruko watumye ahura n’umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II.



Mu 2012, Jean d'Amour Mutoni afatanyije na Alphonse Rugigana, bashinze ikigo kigenga Acts of Gratitude (AOG) gifasha urubyiruko rwo mu Rwanda gutangira imishinga ifasha abantu gutera imbere. Uyu  mushinga wo gushinga iki kigo, watumye mu 2015 ajya mu Bwongereza yinjira mu ngoro ya ‘Buckingham Palace kwakira amashimwe azwi nka Queen's Leader's Award.


Ubwo Jean d'Amour yahuraga na Queen Elizabeth mu 2015

Queen's Leader's Award, icyo gihe yahembaga urubyiriko ruri mu bihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, ikareba ibyo bakora, icyo bimariye urubyiruko. AOG ivuga ko ifite intego y'uko kugeza mu 2030 izaba imaze gufasha urubyiruko 10,000 gukora imishinga y'iterambere mu Rwanda, mu guhangana n'ikibazo cy'ubushomeri. AOG kandi iha ubumenyi abafite imishinga mu kuyinononsora, kuyandika neza, kuvugira mu ruhame, kuyobora imishinga, kubahuza n'abafatanyabikorwa, n'ibindi.


Ku rukuta rwa Twitter rw’Umwamikazi w’Ubwongereza berekanye ko baheruka kongera kuganira na Jean D’Amour mu kumenya uko imishinga ye ikomeje kugenda. Umwamikazi Elezabeth na Jean D’Amour bavuganye mu buryo bw’iyakure hifashishijwe 'Video'. Jean d’Amour aganira na Queen Elizabeth yagenda amutembereza ibyumba bakoreramo n’uburyo abantu cyane cyane urubyiruko rushaka gutera imbere rwihangiye imirimo rubagana. Elizabeth yamushimiye cyane mu kubasha gukora itandukaniro mu bantu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND