RFL
Kigali

CECAFA U23: Umukino wahuzaga u Burundi na Eritrea wahagaritswe ugeze ku munota wa 46

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/07/2021 18:17
0


Umukino wahuzaga u Burundi na Eritrea mu mikino ya CECAFA y'abatarengeje imyaka 23 wasubitswe ugeze ku munota wa 46 w'umukino kubera ikibazo cy'imvura ikabije.



U Burundi bwakinaga umukino wa mbere buhura na Eritrea yakinaga umukino wa 2 nyuma y'umukino banganyijemo na Ethiopia ibitego 3 kuri 3.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 46 imvura yagumye kuba nyinshi byatumye umusifuzi w'umukino aba ahagaritse umukino ngo imvura igabanyuke ariko birangira byanze kuko imvura yagumye kugwa ari nyinshi. Umukino wahagaze u Burundi bufite igitego kimwe ku busa igitego cyatsinzwe na Ismail Nshimirimana.

Ubuyobozi bwa CECAFA bwemeje ko umukino usubikwa ukazasubukurwa kuri uyu wa Gatatu ku munota wa 47  nabwo u Burundi buyoboye n'igitego kimwe ku busa bwa Eritrea.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND