RFL
Kigali

Hashize imyaka 7 yitabye Imana: Juliana Kanyomozi yavuze amagambo akomeye ku muhungu we yabuze mu 2014

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/07/2021 17:52
0


Juliana Kanyomozi yongeye kuvuga ku muhungu we umaze imyaka 7 yitabye Imana agaragaza ko iteka amuhoza ku mutima.



Kuri uyu wa Kabiri uyu muhanzikazi yifashishije urubuga rwa Twitter maze agaragaza ko hashize imyaka 7 abuze umuhungu we Keron Raphael Kabuga amwifuriza gukomeza kuruhukira mu mahoro. Yagize ati: “Nta munsi washira ntagutekereje cyangwa ngo nkukumbure. Ruhukira mu mahoro ndagukunda iteka muhungu wanjye”.


Yongeyeho ko ubu uyu munsi imyaka ibaye 7 abuze uyu muhungu we witabye Imana azize uburwayi bwa Asthma. Keron Raphael Kabuga wari ufire imyaka 11, yaguye mu biganza bya se Amon Lukwago mu bitaro bya Aga Khan biherereye Nairobi muri Kenya muri Nyakanga 2014.

Uyu mubyeyi w'imyaka 40 nyuma yo kubura uyu mwana we, yagize umugisha wo kubyara undi muhungu yise Taj.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND