Juliana Kanyomozi yongeye kuvuga ku muhungu we umaze imyaka 7 yitabye Imana agaragaza ko iteka amuhoza ku mutima.
Kuri uyu wa Kabiri uyu muhanzikazi yifashishije
urubuga rwa Twitter maze agaragaza ko hashize imyaka 7 abuze umuhungu we Keron
Raphael Kabuga amwifuriza gukomeza kuruhukira mu mahoro. Yagize ati: “Nta munsi
washira ntagutekereje cyangwa ngo nkukumbure. Ruhukira mu mahoro ndagukunda
iteka muhungu wanjye”.
Yongeyeho ko ubu uyu munsi imyaka ibaye 7 abuze
uyu muhungu we witabye Imana azize uburwayi bwa Asthma. Keron Raphael Kabuga
wari ufire imyaka 11, yaguye mu biganza bya se Amon Lukwago mu bitaro bya Aga
Khan biherereye Nairobi muri Kenya muri Nyakanga 2014.
TANGA IGITECYEREZO