Icyamamare mu muziki mu Rwanda Meddy mu butumwa bwe yatangaje ko igihe cyegereje abakunzi b’umuziki we bakaryoherwa ayo akaba ari amatsiko akomeje kwiyongera ku yandi abatari bacye bafite ariko azagushira vuba.
Meddy niwe
muhanzi nyarwanda “wa mbere ukunzwe” ku mbuga nkoranyambaga yaba kuri instagram,
youtube, facebook n’izindi zinyuranye. Indirimbo ye Slowly iri muri nkeya muri
Afrika zabashije guca agahigo ko kurebwa na Miliyoni 50 kandi n’ubu ikaba
ikomeje kuzamuka aho igeze kuri Miliyoni 51 z’abamaze kuyumva no kuyireba.
Mu minsi
ishize, aherutse kuzuza abantu bagera ku bihumbi magana arindwi aba icyamamare
cya kabiri giciye aka gahigo mu Rwanda kuri instagram. Kwandika ijambo “Meddy” ku mbuga nkoranyambaga uhita ubona ibisubizo bitagira ingano “bigaragaza urukundo” afitiwe n’abakunzi b’umuziki.
“Marry me” akaba atari yo ndirimbo yonyine ikomeje kugaragazwa ko izasohoka yaba n’abafana yaba na Meddy nyir’izina, kuko hari n’indi y’isezerano yagiranye n’umukunzi yitwa “My Vow” nayo biteganijwe ko izajya hanze mu bihe bya vuba nkuko byemezwa n’uyu muhanzi
abinyujije ku rukuta rwe rwa youtube, aho akomeje kuyivugaho byinshi kandi
akemeza ko mu gihe nyacyo abakunzi b’umuziki
bazaryoherwa.
Mu butumwa
bwe yagize ati: “Igihe kiregereje! Isezerano ryanjye, muzaryoherwa naryo.” Avuga ku
ndirimbo ze by’umwihariko iyo yise “My Vow” yakozwe na Lick Lick mu buryo bw’amajwi
bigaragara ko irajya hanze mu bihe bya vuba nk’uko nyirubwite akomeje
kubitangaza.
TANGA IGITECYEREZO