Coronavirus imaze kuba icyorezo gihangayikishije isi yose, ikomeza kugenda ikwirakwira hose ku isi gahoro gahoro. Abantu badafite ubudahangarwa buhagije nibo bazahazwa n’iki cyorezo cyatangiriye muri Wuhan mu Bushinwa mu kwezi kwa Ukuboza mu mwaka wa 2019.
Iyi nkuru iragufasha kumenya neza icyo wakora mu gihe
umugore/umugabo wawe, ari kugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus.
1.
Ba
umufasha wa nyawe
Niba atangiye kugaragaza ibimenyetso menya ko ari bwo
agukeneye cyane kurenza mbere. Umuntu urwaye Coronavirus ashyirwa mu kato kugeza
akize. Muri icyo gihe ari mu kato, uwo muntu washyizemo aba ari kumva ari wenyine
kandi yihebye. Urasabwa kuguma hafi y’inzira mugozi yawe, kugira ngo mujye
muvugana cyane kandi buri mwanya kugira ngo atiheba cyangwa akagira ngo ari
wenyine. Coronavirus irakira rero nta mpamvu yo guhangayika mu gihe wakoze ibyo
wakabaye ukora.
2.
Wihangayika
cyane
Ndabizi ko byoroshye kubivuga kurusha kubikora, gusa
guhangayika ntacyo bifasha rwose. Muri ibi bihe uwo mwashakanye ari kugaragaza
ibimenyetso ukwiriye kumuba hafi ukagabanya guhangayika akureba. Iki ni icyorezo
isi yose iri gushakira umuti, rero nturi wenyine muri iyi ntambara ngo
uhangayike. Umugore wawe/Umugabo wawe agiye gukira, ntugire ubwoba. Iki si cyo
gihe cyawe cyo guhangayika ahubwo garagaza ubufasha bwawe.
3.
Iyiteho
wowe ubwawe
Menya neza ko utibagiwe ubuzima bwawe, muri ibi
bihe. Ubuzima bwawe ni ingenzi. Iteka ujye wibuka kujya uhora unywa amazi,
ukaraba intoki, wambara ugapfukamunwa n’amazuru, wibuke gushyira metero hagati
yawe n’abandi bantu bakwegereye. Kwirinda biruta kwivuza. Iyiteho wite no
ku bandi. Muri ibi bihe, dukwiriye kujya hamwe, tugafashanya, tukarwanya iki
cyorezo.
Inkomoko: Relrules
TANGA IGITECYEREZO