Iteka iyo wakunze umuntu ukajya ukunda kumwandikira, iteka uba witeguye ko aragusubiza. Iyo amaze iminsi 3 ataragusubiza birakubabaza. Ese hari ikintu kibabaza nko gutegereza iminsi 3 utarabona “mesaje” (ubutumwa) y’uwo ukunda? Dore ibyo wakora.
Igihe cyawe wagihaye umuntu ndetse wowe wamaze
kubishyira ku rundi rwego, uhora umwandikira ntagusubiza. Uribaza icyo
wakora. Uribaza uti: “Ese nkore iki ? Yabaye iki ? Ahari urabona isi igiye kukurangiriraho. Ntampavu yo guhangayika, reka nkwereke icyo wakora.
KUKI ATARIMO KUNSUBIZA?
Ni
izihe mpamvu zishoboka ziri gutuma atagusuza? Ese ni ikibazo? Abantu benshi
batekereza ko ari amakosa yabo kuba batarimo gusubizwa. Ntabwo wakabaye ukora ayo
makosa. Hari impamvu zishoboka zishobora gutera umuntu wandikiye
kutagusubiza: Ashobora kuba ahuze kubera akazi cyangwa akaba afite ikibazo
gikomeye ari kwitaho. Ahari inziramugozi ye yagize ikibazo, arimo gushaka uko
yagura indi, kandi ntabyo uzi. Hari ibindi byinshi bishobora kubitera, none icyo
gihe wakora iki ?
1.
Ntihagire
ikintu na kimwe ukora
Ntihagire
ikintu ukora. Wakoze urwawe ruhare rero mureke nawe azagusubiza.
2.
Tekereza
ko yahuye n’ikibazo gikomeye
Ahari yahuye n’ikibazo
gikomeye kandi nta n’ikindi kintu yakora. Wowe rero ita ku bintu by’ingenzi mu
buzima bwawe, umureke.
3.
Shyiraho igihe ntarengwa cyo gutegereza
Ntabwo wategereza iteka
ryose. Niba amaze icyumweru atakwandikira ongera umwandikire indi niba
bikikurimo, gusa niba bitakikurimo mureke wikomereze ubuzima.
INAMA:
Ntabwo umuntu akwiriye gutuma utegereza cyane, ngo akwigarurire. Ibi bikunda kuba
ku bantu bafite imyumvire yabo. Ahari muzongera muhure cyangwa uhure n’undi. Uwawe
aragutegereje hariya hanze, kandi mugiye guhura. Ikibazo ni wowe, mbere na mbere banza
utegereze. Ntuzarizwe n’umuntu udashaka kugusubiza, mureke.
TANGA IGITECYEREZO