RFL
Kigali

Abafite ubumuga bwo kutumva n’ubwo kutabona bishimiye gushyirirwaho uburyo bubafasha gukurikira igiterane cy’Abahamya ba Yehova

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/07/2021 10:35
2


Igiterane ngarukamwaka Abahamya ba Yehova barimo bakora hifashishijwe ikoranabuhanga ni kimwe mu bintu bigaragaza ko Abahamya ba Yehova bakomeje kwita ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva n’abafite ubumuga bwo kutabona bo mu Rwanda. Abafite ubumuga bwo kutumva n'ubwo kutabona barishimira ko nabo bari kubasha gukurikirana iki giterane.



Uko gusemura mu rurimi rw’amarenga na videwo zisobanuye byabafashije

Kuba iki giterane gisemurwa mu rurimi rw’amarenga rukoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutumva bo mu Rwanda kandi videwo zikoreshwamo zikaba zarongewemo amajwi afasha abatabona gusobanukirwa amashusho batabona birimo birafasha abafite ubwo bumuga bagikurikira. Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti: “Dukomezwa no kwizera”, kirimo ibiganiro mbwirwaruhame, filimi, videwo n’indirimbo bishingiye kuri Bibiliya byateguwe n’Abahamya ba Yehova.

Kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva bashobore gukurikira iki giterane, Abahamya ba Yehova bakoze ku buryo gisemurwa mu rurimi rw’amarenga yo mu Rwanda. Nanone, kubera ko inyigisho zitangwa muri iki giterane ziherekezwa na videwo nyinshi Abahamya ba Yehova kandi abafite ubumuga bwo kutabona bakabaa badashobora kwiyumvisha ibintu bimwe na bimwe bibera muri izo videwo kuko bataba bareba amashusho, muri videwo zerekanwa muri iki giterane hongewemo amajwi asobanura ibiba bibera muri videwo bigaragara gusa mu mashusho.

Amajwi asobanura videwo (video description mu Cyongereza) ni uburyo bukoreshwa mu gufasha abafite ubumuga bwo kutabona gusa n’abareba mu bwenge bwabo amashusho y’ibibera muri videwo, binyuze mu kongera muri videwo amajwi y’umuntu usobanura ibiberamo hakoreshejwe imvugo cyangwa amagambo umuntu utabona ashobora kwiyumvisha.

Umuvugizi w’Umuryango wo mu rwego rw’Idini w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, Habiyaremye Jean d’Amour, yagize ati “Dukunda abantu b’ingeri zose, hakubiyemo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, kandi twifuza rwose ku bumva inyigisho zo muri Bibiliya kuko zituma bamenya Imana kandi bakizera ko ibakunda. Nanone izo nyigisho zibafasha kugira ubuzima bufite intego no guhangana n’ingorane zo muri iki gihe bafite icyizere, ngiyo impamvu dukora ibishoboka byose tukabagezaho inyigisho zo muri Bibiliya mu rurimi bashobora kumva".

"Twibonera ukuntu gushyira mu bikorwa ibyo biga bihindura imibereho yabo, bakarushaho kugira ibyishimo n’ibyiringiro kandi bakarushaho kugira ubuzima bwiza muri iki gihe, na bo bagafasha abandi. Urukundo tubakunda, no kubona ukuntu izo nyigisho zibagirira akamaro bituma twishimira gukora ibishoboka byose kugira ngo zibagereho mu buryo buboroheye.

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva bavuze ukuntu gukurikira igiterane mu rurimi rw’amarenga byabagiriye akamaro. Mu kiganiro twagiranye hifashishijwe ikoranabuhanga n’umusemuzi, Ncutiyabeza Philbert ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yagize ati “ Ibyo numvise muri iki giterane byamfashije kudahangayika no kutitekerezaho birenze urugero nibaza uko ejo bizamera. Nishimiye kubona videwo zerekana ukuntu Imana yita ku byo yaremye, urugero nk’ukuntu iha ibyokurya ibifi binini byo mu nyanja kandi ikaba izi n’amazina y’inyenyeri zose".

'"byo byanyeretse ko nanjye Imana izakomeza kunyitaho.” Uko ni na ko bimeze kuri Wanyana Ritah, na we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ariko bikaba bitaramubujije kwiga ijambo ry’Imana muri iki giterane. Avuga ko kimwe mu byamukoze ku mutima ari inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya Nowa yasesenguwe muri icyo giterane. Agira ati “Inkuru ya Nowa n’umuryango we yanyigishije uko narera umwana wanjye nkamurinda inshuti mbi kandi nkamufasha kumenya uko yakwirinda imikoreshereze mibi ya interneti.”

Ibyo byishimo babisangiye kandi na Nyirazibera Immaculée we ufite ubumuga bwo kutabona, wagize ati “Nishimiye ibintu byinshi twigiye muri iki giterane. Urugero, twize ko Yehova Imana yaremye ibiti byinshi. Kandi kubitema byangiza isi kandi ari byo bitanga umwuka mwiza. Twize ko Nowa yagaragaje ukwizera akubaka inkunge n’umuryango we bararokoka ariko abatarumviye barahanwe. Isomo nakuyemo ni iryo gukomeza kumvira Imana no gukomeza kuyizera.”

Iki giterane cy’Abahamya ba Yehova kizakorwa mu mpera z’ibyumweru bitandatu hagati y’itariki ya 03 Nyakanga 2021 kugeza tariki 22 Kanama. Kiboneka mu ndimi 500, harimo Ikinyarwanda n’ururimi rw’amarenga yo mu Rwanda, ku rubuga rwa JW.ORG, ku muyoboro wa tereviziyo ikorera kuri interineti yitwa JW Broadcasting cyangwa kuri porogaramu ya JW Library iboneka ku bikoresho bya iOS cyangwa Android. Kiri kubera mu bihugu 240. Gukurikira icyo giterane ni ubuntu kandi buri wese ashobora kukigeraho.


Ncutiyabeza Philbert akurikiye igiterane gisemurwa mu rurimi rw’amarenga ku ikoranabuhanga


Wanyana Rita akurikiye igiterane mu rurimi rw’amarenga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • I'MZA2 years ago
    Ibi birerekana ko imihati yose abahamya ba Yehova bashyiraho mu bihereranye n'ivuga butumwa yagize icyo igeraho.Mwese abahamya,courage.
  • Tom2 years ago
    Nukuri peee mukomeze mufashe abo bantu Imana yanyu izabahemba





Inyarwanda BACKGROUND