RFL
Kigali

Umuvinyo uvanze n’inzoga zihenze mu kirere nk’amazi y’imvura! Baraye mu tubari n’utubyiniro babyina umuyange nyuma y’umwaka bamanjiriwe

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/07/2021 21:36
0


Agasembuye, ni icyaha ku batakanywa bikaba nka Paradizo ku bagakunda cyane; mu Bwongereza buriya haba abantu banywa inzoga cyane, berekanye ibyishimo bidasanzwe bamena inzoga zihenze mu kirere baranywa barakesha ubwo bakomorerwaga mu tubari.



Umujyi wa  LONDON , Umuvinyo mwinshi,  inzoga zinyura mu kirere nk’imvura iri kugwa, ntacyo bari bitayeho kuba bazimena, amashusho atandukanye yagiye aca ku bitangazamakuru bitandukanye birimo CTVNEWS, yerekanye uburyo abanywi bafunguye utubari n’utubyiniro nk’umuhango mukuru warutegerejwe. Abantu bari uruvanganzoka kuko ibyo guhana intera byavuyeho, kwambara agapfukamunwa biba nk’amateka, babyina umuziki karahava baranywa burinda bucya.


Iki cyemezo cyo gufungura utubari n’utubyiniro tw’ijoro bije mu Bwongereza nyuma y'amezi 17 nta muntu ukandagiza ikirenge mu tubari. Ubu kwambara agapfukamunwa ntabwo biri mu mategeko n’amabwiriza mu Bwongereza. Gusa amakuru akomeza avuga ko abashinzwe ubuzima rusange batinya ko ibyo birori bishobora guteza ikibazo gikomeye, kubera ko kuvanga abantu benshi byazatuma ubwongereza bwongera abarwayi ba coronavirus.


Bari babyise umunsi w'ubwigenge








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND