BePawa
Kigali

Messi arakoza imitwe y’intoki kuri Ballon d’Or ya 7 nyuma yo kwegukana Copa America, ayihataniye nande?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/07/2021 19:50
0


Umunyabigwi muri ruhago ufatwa nk’umukinmnyi wa mbere mu mupira w’amaguru magingo aya, Lionel Messi, arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi ‘Ballon d’Or’ ku nshuro ya karindwi nyuma yo guhesha Argentine igikombe gikinirwa ku mugabane wa Amerika y’Epfo ‘Copa America 2021’.Nyuma yuko ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yegukanye irushanwa ry’u Burayi ‘Euro 2020’, hari amwe mu mazina y’abakinnyi bayo batangiye kujya ku rutonde rwa bimwe mu binyamakuru, mu bahabwa amahirwe yo kwegukana umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi w’Indashyikirwa buri mwaka ku Isi ‘Ballon d’Or’.


Nyuma yo kwegukana igikombe cy’u Burayi ari kumwe n’u Butaliyani, akaba yari yaranegukanye UEFA Champions League ari kumwe na Chelsea, Jorginho ni umwe mu bashyizwe mu majwi y’abashobora kwegukana iki gihembo, kuko uretse mugenzi we w’umutaliyani banakinana muri Chelsea, Emerson Palmieri, nta wundi mukinnyi wakoze nk’ibyo yakoze ku Isi muri uyu mwaka.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ari mu bakandida ba Ballon d’Or uyu mwaka.

Kuyobora ikipe y’u Butaliyani ikegukana Euro 2020, kapiteni w’iki gihugu, Giorgio Chiellini, nawe ari mu bagarutsweho ko bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or 2021.


Gusa iyo winjiye neza mu mibare usanga guha iki gihembo Chiellini, haba harimo kwibeshya cyane kuko uretse kuyobora u Butaliyani muri iyi mpeshyi bukegukana igikombe cy’u Burayi, yagize umwaka mubi muri Juventus ndetse akaba yarakunze kwibasirwa n’imvune za hato na hato.

Uyu myugariro arahatanira iki gihembo nyuma y’igihe kirekire nta mukinnyi ukina mu bwugarizi ucyegukana, kuko biheruka mu 2006 ubwo cyegukanwaga na Fabio Cannavaro wayoboye u Butaliyani bukegukana igikombe cy’Isi.

Rutahizamu wafashije Argentine kwegukana igikombe cya Copa America, cyari icya mbere kuri we yegukanye ndetse akanatorwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iryo rushanwa, Lionel Messi arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana igihembo cya karindwi.


Messi w’imyaka 34 y’amavuko, nubwo ategukanye La Liga ari kumwe na Barcelona uyu mwaka, yayifashije gusoza ku mwanya wa kabiri ndetse anahembwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino wose.

Uyu mukinnyi wigaragaje cyane muri uyu mwaka kuruta bagenzi be baba bahanganiye iki gihembo barimo Cristiano Ronaldo, Mbappe na Lewandowski, niwe uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d’Or ya karindwi.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND