RFL
Kigali

Bafungura Cano bashaka gutwika gusa! Ezra Joas yakoze mu nganzo asaba abantu kwitondera abahanuzi b'iki gihe kuko harimo na 'ba manyanga'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/07/2021 19:41
0


Ezra Joas umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ubifatanya no gukina Filime, yakoze mu nganzo atanga ubutumwa ku bantu bose abasaba kwitondera abahanuzi bo muri iyi minsi bitewe n'uko hasigaye harimo n'abo yise 'ba Manyanga'. Ni ubutumwa yatanze abunyujije mu ndirimbo yise 'Ndarambiwe' yasohokanye n'amashusho yayo.



Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Ezra Joas yabajijwe n'umunyamakuru ibyo amaze iminsi ahugiyemo dore ko ataherukaga kumvikana mu muziki, asubiza ko amaze iminsi ahugiye mu mwuga wa Cinema aho kuri ubu akina muri Filime “Indoto” ica kuri Televiziyo Rwanda akaba akina ari Mwalimu w’abanyeshuri biga muri Kaminuza barimo na Muhire umukinnyi w'imena w'iyi filime.

Yagize ati "Maze iminsi mbarizwa mu gisata cya filime nyaRwanda na n'ubu ndakomeje. Ntabwo nahagaritse kurirmba ahubwo nabikoraga muri Worship Team ya Holy Recall". Yahise atubwira ku ndirimbo ye nshya yamaze gushyira hanze, ati "Iyi ndirimbo nayise 'Ndarambiwe' ikubiyemo ubutumwa bugamije kubwira abantu bose kuba Maso bakitondera abahanuzi bo muri iyi minsi".

Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo 'Niyo' yakoranye na Aline Gahongayire, yakomeje agira ati "Kuko hasigaye harajemo na ba Manyanga bahanura bashaka indamu abandi bafungura za YouTube Channels bagamije gutwika gusa". Ati "Igitekerezo cyaturutse ku byo mbona, ku byo numva mbese muri macye twajwemo ni yo mpamvu nahisemo gutinyuka nkabivuga".

Muri iyi ndirimbo 'Ndarambiwe', Ezra Joas atera agira ati "Mana we ibi birababaje, insengero zabaye business, abiyoberanya baragwiriye kumenya uvuga ukuri byabaye ikibazo. Bababarire kuko ntibazi icyo bakora, ndarambiwe! Abishushanya babeshya ngo yavuze kandi ari indamu bashaka gusa, Mana we ubababarire, bafungura 'Cano' bashaka gutwika gusa! Twababajwe muri iyi si n'abahanuzi bavuga ibinyoma, Mana udutabare, bavuga ngo wavuze kandi utavuze, bababarire"

Kuki yahisemo gukora iyi ndirimbo mu njyana ya Afro Zouk?


Ezra Joas ati "Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Real Beat muri Touch Record kuko bari bamundangiye nk'umuhanga muri iyi njyana, nahisemo kuyikora muri iyi njyana kuko ari injyana igezweho muri iyi minsi kandi ibyinitse n'ubwo itamenyerewe mu rusengero nahisemo kuyifashisha kugira ngo abantu bose bayibonemo abasenga n'abadasenga".

Ku bijyanye n'imishinga afite mu minsi iri imbere, Ezra Joas yagize ati "Imishinga nteganya gukora ni ugukomeza gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kandi zijyanye n'igihe, gukomeza umwuga wo gukina Filime". 

Kuva atangiye urugendo rwo gukina Filime, aaze gukina muri filime eshanu (5), iyo yakinnye ikamukora ku mutima ni iyitwa 'Umusonga'. Gusa iyo abara iyi nkuru, yongeraho ko izo yakinnyemo zose zamukoze ku mutima. Ati "Nako ni zose kuko ziba zifite message zitandukanye..ariko icyo navuga kuri iyo 'Umusonga' ni uko nayikinnye nkorana n'abapfumu hari n'aho nateruraga akabindi kari kwakamo umuriro".

Avuga ko "abanyaRwanda benshi bayitanzeho ibitekerezo (comments) ubwo Back-T yangaragazaga kuri Afrimax tv nteruye akabindi kari kwakamo umuriro". Anavuga ko hari abantu banyuranye bamututse, abandi baramushima. Ati "Abenshi barantutse, bati gukina filime ni ukugwa abandi bati komereza aho babwire ubutumwa bwiza….".

Ubutumwa bwihariye atanga ku bakunzi be n'abafata gukina filime nk'icyaha


Ezra Joas ati "Ubutumwa natanga ni uko bakomeza gushishoza bakirinda abahanuzi bo muri iyi minsi kuko harimo n'abadakorera Imana bikorera ku giti cyabo bagamije gusahurira inda zabo. Ikindi nabibutsa ni uko gukina filime atari icyaha kuko ni ubundi buryo bwiza bwo kuvuga ubutumwa bukurikirwa na benshi".


Ezra Joas avuga ko afite byinshi ahishiye abakunzi be yaba muri Cinema no mu muziki

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NDARAMBIWE' YA EZRA JOAS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND