RFL
Kigali

Polisi y'u Rwanda yifashishije Drake ikangurira kutadohoka ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2021 18:47
1


Police y’u Rwanda yifashishije amafoto abiri y’umuraperi w’Umunya-Canada, Drake mu gukangurira buri wese kutadohoka ku mabwiriza agamije kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyakajije umurego mu Rwanda kuva muri Kamena 2021.



Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda yashyize kuri Twitter ubutumwa bwo kurwanya Covid-19 yifashishije amafoto abiri y'umuraperi ukomeye ku Isi Aubrey Drake Graham [Drake].

Ifoto ya mbere ni iyo Drake agaragara “ahakana” ko muri iki gihe cya Covid-19 ‘gusurana’, ‘gukorana ibirori’, ‘kuva mu rugo’ no ‘gukora amateraniro’ bitemewe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo.

Ifoto ya kabiri n'iyo Drake agaragara “yemeza” ko ku Guma mu Rugo, ku Guma mu Karere, kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus ari byo bizatuma u Rwanda rutsinda iki cyorezo cyahereye mu Bushinwa mu mpera ya 2019.

Aya mafoto Police yifashishije agaragara mu ndirimbo ‘Hotline Bling’ Drake yasohoye tariki 27 Ukwakira 2015, imaze kurebwa n’abantu 1, 756, 162, 738.

Iri kuri shene ya Youtube ya Drake ikurikirwa n’abantu barenga miliyoni 24. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na Director X naho amashusho (Video) yakozwe na Evan Landry.

Iyi ndirimbo iherekejwe n’ibitekerezo 428, 852 iri mu zahaye igikundiro cyihariye Drake w’imyaka 34 y’amavuko kuva mu myaka itanu ishize.

Kuva tariki 17 Nyakanga 2021 kugera tariki 26 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali n’uturere umunani bari muri Gahunda ya “Guma mu Rugo”, ndetse Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima cyatangiye gupima muri Kigali kugira ngo harebwe uko ubwandu buhagaze.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021, yerekanye ko abantu 2773 banduye Covid-19 mu bantu 73, 608 bapimwe. 

Tariki 15 Nyakanga 2021 abayobozi mu nzego zitandukanye bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru hagamijwe gukangurira abaturarwanda uko bazitwara mu bihe bya “Guma mu Rugo” ku bayishyizwemo na Guma mu Karere kubayishyizwemo.

Ikiganiro n’abanyamakuru kitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Beata Habyarimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Tharicisse Mpunga hari kandi n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda “Commissioner of Police (CP)” John Bosco Kabera.

Icyo gihe, CP John Bosco Kabera yavuze ko Polisi yiteguye mu buryo bwose kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa uko yatanzwe kandi inatanga ubukangurambaga mu gukurikiza ayo mabwiriza.

Yasabye abaturage bari mu turere 11 twashyizwe muri gahunda ya “Guma mu Rugo” kuzabyubahiriza abashyizwe muri gahunda ya “Guma mu Karere” nabo bayubahirize.

Yagize ati” Tumaze umwaka n’amezi ane tugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 n’ubu rero Polisi y’u Rwanda iriteguye mu buryo bwose. “Guma mu Rugo” hari icyayiteye harimo bamwe batubahirije amabwiriza, bamwe mu baturage ntabwo bitwaye uko bagombaga kwitwara. Niyo mpamvu rero abashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo bagomba kuzabyubahiriza bakaguma mu rugo abashyizwe muri ‘Guma mu Karere’ nabo babyubahirize.”


Polisi y’u Rwanda yifashishije amafoto ya Drake mu gukangurira abantu kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19  

Umunya-Canada Drake ari mu baraperi bakomeye ku isi bigwijeho ibihembo n’amashimwe atabarika

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HOTLINE BLING' YA DRAKE

">

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Koko2 years ago
    Ubu Drake,abibonye nti yacisha police amafaranga y'ubusa?





Inyarwanda BACKGROUND