RFL
Kigali

Bruce Melodie agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi amenyekanisha Umujyi wa Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2021 17:37
3


Umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi amenyekanisha Umujyi wa Kigali.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, ni bwo uyu muhanzi yatangaje ko agiye gukora ibitaramo yise “Kigali World Tour.”

Ni ibitaramo agiye gukora biturutse kuri benshi bamusabye ko yakorera ibitaramo mu Mijyi itandukanye yo ku Isi atari Kigali gusa akunze gutaramiramo.

Bruce Melodie yavuze ko ibi bitaramo bigamije kumenyekanisha Umujyi wa Kigali aho “ashobora kugira ijambo hose.”

Avuga ko atangira gukora ibi bitaramo muri Kanama 2021, ariko atahita atangaza itariki ibitaramo bizaberaho. Gusa, igitaramo cya mbere azagikora muri Kanama 2021.

Uyu muhanzi uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Katapilla’ yabwiye Radio Rwanda, ko ibi bitaramo bigizwe n’ibyo yiteguriye n’ibyo abantu bazagenda bamufasha gutegura.

Ati “Ziravanze, hari izo niteguriye (aravuga Concert) hari n’izo abantu bazagenda badufasha gutegura, kuko hari imijyi itoroshye ko wakoramo utahaba.”

Mu nteguza y’ibi bitaramo, Bruce Melodie yagaragaje ko ashobora gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bufaransa, u Bubiligi, Kenya n’u Burundi.

Uyu muhanzi avuga ko ari ibihugu byinshi azakoreramo ibitaramo. Kandi ko atatangaje urutonde rw’ibihugu byose, kuko hari n’abo bakiri mu biganiro.

Bruce Melodie avuga ko n’abo yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ze ari “urugero.”

Bruce Melodie avuga ko yiteguye gukorera ibitaramo mu bihugu bishoboka, kuko “ibyo akora abikorana urukundo.” Ati “Ahashoboka hose naharirimba.”

Uyu muhanzi yavuze ko uretse kumenyekanisha Umujyi wa Kigali, ibi bitaramo anabyitezeho gufungura amarembo y’abandi bahanzi bo mu Rwanda.

Avuga ko ibi bitaramo ari kubireba mu ishusho ngari ku buryo azajya abikorana n’abandi bahanzi. Ati “Tugire abahanzi bahugiye mu kazi, badafatika mu rwego rwo kuzamura igiciro cy’umuziki n’ibitaramo.”

Mu bindi uyu muhanzi yavuze, harimo ko yitegura gusohora indirimbo irimo ‘umuco’. Avuga ko indirimbo yakoranye n’umuhanzi Fik Fameica yamuhombeje arenga za miliyoni kuko bayibwe n’umuntu bagashiduka yageze hanze.

Uyu muhanzi yanavuze ko yumva abashidikanya ku mafaranga aba ari muri kontaro asinya n’ibigo bikomeye, ariko ko atarabona ubimubaza imbona nkubone ngo amwereke ibimenyetso bigaragaza ko ibyo baba batangaje ari ukuri.

Muri Werurwe 2019, Bruce Melodie yakoreye ibitaramo mu Bubiligi no mu Bufaransa; mu Ukwakira aririmba muri Rwanda Day yabereye mu Budage.

Bruce Melodie yemeje ko agiye gukorera ibitaramo ku migabane itandukanye amenyekanisha Umujyi wa Kigali

Bruce Melodie yavuze ko ibi bitaramo abyitezeho gufungura amarembo y’abandi bahanzi bo mu Rwanda








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iradukunda hamida1 year ago
    ostine ndamukunda cyane aririmba neza cyane
  • iradukunda hamida1 year ago
    abahanzi bose bo murwanda ndabakunda cyane Auncle ostine murakoze
  • iradukunda hamida1 year ago
    umuhanzi itaha iwacu ndamukunda





Inyarwanda BACKGROUND