Burya abahanga bavuga ko abantu iyo babanye igihe kinini usanga hari imico bahita bahuza nk’uko ugukunda abagore kwa Diamond bishobora kuba byarakukiye muri Zari Hassan nawe udahwema kwerekana ko akunda kuvugwa mu rukundo n’abagabo batandukanye aho yaba yasubiranye n’umuherwe Stallion.
Diamond Platnumz niwe ciro ry’imigani muri Afurika y’Iburasirazuba
mu gukunda no kuryamana n’abagore benshi. Yabaye mu rukundo n’abakobwa barenga
13 abyarana na 3 muri bo aribo Zari , Hamisa Mobetto na Tanasha Donna. Uyu muhanzi
n’ubwo yatandukanye na Zari biba bigoye kumara iminsi badasuranye nk’uko bavuga ngo ‘abakiranye neza barongera’.
Zari na Dark King Stallion
Zari ukomoka muri Uganda, n’ubwo nawe afite abana batanu yabyaranye n’abagabo
batandukanye, hari hashize iminsi avugwa ko umukunzi bari kumwe King Stallion batagicana uwaka bamaze
gutandukana. Gusa mu nkuru zitandukanye harimo
n’iya Mbu, ivuga ko Zari yamaze kugarukira umukunzi we baba bakomeje umubano
nyuma yo gutangaza ko ibyabo byagiyeho akadomo.
Mu minsi ishize nibwo Zari yerekeje ku mbuga
nkoranyamba avuga ko igihe kigeze akareka umukunzi we ukomoka muri Nigeria
akagenda, yagize ati: “Ndamukumbuye, ariko nagombaga kumureka
akagenda. Niba atanyubatse sinakomezanya nawe’. Gusa byamwanze munda agatima
kajarajara karanga ahindukirira umukunzi we, bivuze ko “Zari na Diamond ni
abantu bananirwa gufata umwanzuro mu rukundo, kujarajara mu bakunzi cyane
babigaragaramo”.
TANGA IGITECYEREZO