RFL
Kigali

Ntibari bateguye gukorana! Yampano yasohoye indirimbo yakoranye na Yvanny Mpano atarabona Label imufasha-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2021 12:31
0


Umuhanzi Yampano yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Inzira” yakoranye n’umuhanzi Yvanny Mpano yari amaze imyaka ibiri ibitse muri studio.



Yampano ni umwe mu bahanzi babarizwa mu inzu y’umuziki ya TB Music Entertainment ahuriyemo n’umuhanzi Alto basinyiye umunsi umwe.

Mu gihe cy’amezi agera kuri atanu amaze muri iyi Label amaze gusohora indirimbo ‘Nuwande’, ‘Cano’, ‘Priave’ ndetse na ‘Inzira’ yakoranye na Yvanny Mpano.

Ni umwe mu bahanzi bashya bigaragaje ariko utari ufite inzu y’umuziki imufasha kuva myaka ibiri ishize.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INZIRA' YA YAMPANO NA YVANNY MPANO

Mu myaka ibiri ishize, ubwo yatembereraga kuri studio ya Kigali Records, ni bwo yakoranye indirimbo ‘Inzira’ na Yvany Mpano umaze imyaka irenga itanu mu muziki.

Yampano yabwiye INYARWANDA, ko yakoranye indirimbo na Yvany Mpano batari babifite muri gahunda, kuko Yvanny yanyuzwe n’uburyo iyi ndirimbo igendamo n’ukuntu yari arimo arayicuranga na gitari amusaba ko bahuza imbaraga.

Ati “Icyo gihe nta munjyanama nari mfite, nari nagiye gutemberera kuri studio ya Kigali Records kwa kundi nyine abahanzi bose batembera. Nahasanze Yvery na Yvanny Mpano hanyuma mfata gitari ndayiririmba (Inzira), Yvanny Mpano ahita ambwira ati ‘iyi ndirimbo tugomba kuyikora, hanyuma tuyijyana kwa Producer Bob.”

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yari imaze imyaka ibiri iri muri studio kubera ko yari yabuze amafaranga yo kuyisohora. Avuga ko akigera muri Label ari bwo yaganirije umujyanama we banzura no kuyikorera amashusho.

Yampano avuga ko mu gihe yamaze akorana na Yvany Mpano yamwigiyeho kwihangana kuko ngo nta bahanzi bacye bashobora kwihanganira indirimbo ikamara imaze imyaka ibiri. Ati “Namwiyigiheho kwihangana.”

Yashimiye Yvanny Mpano ko yemeye ko bagakorana indirimbo, mu gihe yari akirwana no kuzamuka no gushaka umujyanama.

Yampano yavuze ko kuva yasinya muri Label yishimira ibyo bamaze kumukorera, kandi ko afite n’indi mishinga y’indirimbo igomba gusohoka mu minsi iri imbere.

Yampano yatangaje ko yakoranye indirimbo na Yvany Mpano mu buryo butunguranye 

Yvanny Mpano yakunze indirimbo ‘Inzira’ asaba Yampano ko bayikorana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INZIRA’ YA YAMPANO NA YVANNY MPANO

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND