Kigali

Riderman yavuze amazina yise impanga aherutse kwibaruka n’ibisobanuro byayo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2021 6:33
0


Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] uri mu bakomeye mu Rwanda, yatangaje ko abana b’impanga b’abakobwa aherutse kwibaruka yabise amazina; umukuru yamwise Kamba naho umuto yamwise Randa.



Riderman yifashishije konti ye ya Instagram mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, yatangaje ko hashize ukwezi yibarutse impanga n’umugore we.

Uyu muraperi yatangiye ubutumwa bwe avuga ko mu buzima buri wese agira inzozi, ndetse akifuza ‘kuzigeraho’, ariko hari n’ibitangaza Imana ‘idukorera bigasa n’inzozi dukabije nyamara tutarigeze tuzirota, ahubwo ari ubuntu bw’Imana burenze kwifuza kwacu.’

Riderman yavuze ko tariki 13 Kamena 2021 yaryamye ari umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu, “tariki 14 Kamena 2021 mbyuka ndi umubyeyi w’abana batatu."

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'Inyuguti ya R' yavuze ko atari yarigeze nari rimwe arota ari umubyeyi w’impanga ‘ariko Imana yangize we’. Avuga ko impanga yibarutse n’umugore we ari ‘abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane’.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Riderman yavuze ko yamaze kwita amazina abana be, aho uwavutse mbere yamwise Kamba uwavutse nyuma amwita Randa.

Riderman yavuze ko bahisemo kwita uwavutse mbere Kamba kuko bamwifuriza kuganza mu buzima. Ati “Ikamba ryambikwa abami nk'ikimenyetso cy'ubutware. Twarimwise nko kumwifuriza kuganza mu rugendo rw'ubuzima batangiye.”

Yavuze ko uwavutse nyuma bamwise Randa, bisobanuye kwaguka, bamwifuriza kugera kure hashoboka mu buzima.

Ati “Umuto yitwa Randa, bisobanuye kwaguka. Twarimwise tumwifuriza kuranda akagera kure hashoboka. Nk'uko baje ari impanga bagura umuryango wacu ndetse n'umuryango nyarwanda.”

Uyu muraperi yavuze ko yifuriza abana be guhirwa mu buzima, bakaguka mu bwenge, mu bikorwa, mu bitekerezo, mu bukungu, mu rubyaro, n'ibindi. Maze aya moboko u Rwanda rwungutse akazarukorera akaruteza imbere.

Agasaro Nadia wabaye Miss wa Kaminuza Mount Kenya University. Yarushinze na Riderman mu 2015. Ni nyuma y’uko bahuye mu 2012 bagakundana byeruye guhera mu 2014.

Imfura yabo y’umuhungu bayise Eltad wabonye izuba tariki 11 Ukuboza 2015. Ubu bakaba bamaze kwibaruka impanga z'abakobwa babiri.

Riderman yatangaje ko abana b’impanga yibarutse na Nadia Farida umwe bamwise Kamba undi bamwita Randa 

Riderman yavuze ko bifuriza abana be guhirwa mu buzima, bakaguka mu bwenge...

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BABY BOO' RIDERMAN AHERUTSE GUSOHORA










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND